Ni ku nshuro ya cyenda uru ruganda rwari rwitabiriye Tour du Rwanda, aho iya 2025 yegukanywe n’Umufaransa Fabien Doubey ukinira TotalEnergies.
Muri iri siganwa, uru ruganda rwasusurutsaga abaryitabiriye rubifashijwemo na Platini P, rukanatanga impano zitandukanye za matela n’imisego.
Ubuyobozi bwa Rwanda Foam bwatangaje ko bwishimiye uko isiganwa ry’uyu mwaka ryagenze ndetse n’uko babanye n’abanyarwanda.
Bwanatangaje ko bwongereye igihe cya poromosiyo y’igabanywa rya 5% ku biciro bya Super Executive, Inzozi na Executive.
Si ibyo gusa kuko uru ruganda ruzanishyurira amezi abiri, abacuruzi 10 bashya bifuza gukorana narwo.
Uru ruganda ruherutse kwagurwa mu rwego rwo guhaza isoko ryo mu Rwanda no hanze kuko ubu rushobora gukora matela 5000 ku munsi.
Rwanda Foam imaze imyaka irenga 40 ikora matela kuva mu 1983. Serivisi zayo ziboneka ku bacuruzi barenga 60 bayihagarariye mu gihugu hose.
Aharanga umucuruzi haba hari icyapa cy’umuhondo cyayo ndetse nta zindi matela acuruza. Ushobora no guhaha unyuze kuri https://rwandafoam.com/




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!