Ni igikorwa cyabaye ku wa 3 Gicurasi 2025, aho cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye ba Rwanda Foam n’abakozi bakorera uru ruganda, aho bahavuye bagaragaje ko bagiye gukora birushijeho ku byo bakoraga.
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Rwanda Foam, Maniraho Ernest, yavuze ko bateguye iki gikorwa mu rwego rwo gusabana n’abakozi bishimira ibimaze kugerwaho, banaganira kugira ngo ibitaragenze neza bizakosorwe mu gihe kiri imbere.
Yagize ati “Akenshi duhura n’abakozi kubera akazi, ariko uyu munsi twagira ngo tubagaragarize ko atari icyo kiduhuza gusa, aho kuri ubu tugomba kwishimira ibyo amaboko yacu aba yarakoze, ariko tunasaba ko batateshuka ku murimo kuko ni wo utubeshejeho, ni na wo utumye turi hano.”
Yakomeje agira ati “Tuba tunabagaragariza ko Rwanda Foam nubwo ari sosiyete ariko ari n’umuryango ufasha Abanyarwanda ndetse n’abandi bose mu kwiteza imbere kuko mu bo dukoresha ahari ababyeyi,abasore n’abakuzi ntabo dusiga inyuma.”
Umubyeyi umaze imyaka 26 akorera uruganda rwa Rwanda Foam, Francine Mukamuhizi, yavuze ko kuba babatekerezaho ku munsi w’umurimo bakishimana n’abakoresha babo ari iby’igiciro kenshi kandi bigiye gutuma barushaho gukora cyane nk’abikorera.
Undi mukozi muri Rwanda Foam, Ndaruhutse Aimable, yagize ati “Kuba baduhurije hano ni ibintu duha agaciro kenshi bikatwereka ko Rwanda Foam ari umubyeyi, kuko hari abanda usanga badaha agaciro uyu munsi, umwaka uba ari munini tumaze turi mu kazi ariko kuba badushimira akazi dukora biranejeje”
Uruganda rwa Rwanda Foam rumaze imyaka irenga 40 rukora matelas kuva mu 1983. Aho rufite amashami agera muri atatu, Serivisi zarwo ziboneka ku bacuruzi barenga 60 bayihagarariye mu gihugu hose.
Kugeza ubu Rwanda Foam ifite abakozi bagera ku 150 barimo ingeri zose, aho yibutsa kandi ushaka kuyihagarira wese cyangwa wifuza gucuruza matelas zayo ko hari poromosiyo yo kwishyurirwa amezi abira y’ubukode bw’inzu ugiye gukoreramo.
Aharanga umucuruzi wa Rwanda Foam haba hari icyapa cy’umuhondo cyanditseho izina ryayo ndetse nta zindi matelas acuruza. Ushobora no guhaha unyuze kuri https://rwandafoam.com/ ikakugeraho bitarenze amasaha atatu ku bantu bari muri Kigali.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!