00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwanda FDA yavuze ku muceri uva muri Pakistan wavuzweho kutuzuza ubuziranenge

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 24 December 2024 saa 05:40
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa mu Rwanda, Rwanda FDA, cyatangaje ko umuceri wavuye muri Pakistan uri ku isoko ry’u Rwanda nta kibazo cy’ubuziranenge ufite, bitandukanye n’ibimaze iminsi bitangazwa mu karere ko uhari urimo uruhumbu.

Ibitangazamakuru byo muri Kenya byari bimaze iminsi bivuze ko umuceri uva muri Pakistan ucuruzwayo urimo uruhumbu, n’ikigo cya Kenya gishinzwe ubuziranenge (KBS) kirabihamya.

Itangazo ryasohowe n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa mu Rwanda,na Rwanda FDA rigaragaza ko ibipimo byafashwe ku muceri wavuye muri Pakistan hagati ya Nyakanga n’Ugushyingo 2024, byagaragaje ko nta ruhumbu rugaragaramo.

Riti “Rwanda FDA irizeza Abanyarwanda ko umuceri winjijwe mu Rwanda uvuye muri Pakistan uri ku isoko ubu ari nta makemwa kandi wemerewe kuribwa.”

Rwanda FDA yahamije ko izakomeza kurinda ubuzima bw’abaturage binyuze mu igenzura rikomeye rikorerwa ku mipaka no mu igenzura rihoraho rikorerwa ibicuruzwa biri ku isoko.

Rwanda FDA yagaragaje ko umuceri uturuka muri Pakistan uri ku isoko ry'u Rwanda nta ruhumbu rurimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .