Ni ibyakozwe mu rwego rwo korohereza abashoramari no kunoza imitangire ya serivisi zitangwa n’ibigo bishinzwe ubuziranenge, aho uruhushya rwo gutumiza ibiribwa mu mahanga ruzajya rutangwa gusa ku bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage (High-Risk Food Products) bitandukanye n’uko byari bimeze mbere.
Ubusanzwe ugiye gutumiza ibiribwa ibyo ari byo byose mu mahanga yahabwaga uruhushya na Rwanda FDA rubimwemerera.
Ibyo byahindutse ariko kuri ibyo bindi bitazajya bisabirwa uruhushya, bizajya bikorerwa gusa igenzura ryimbitse bigeze ku mupaka mbere yo kwinjira mu gihugu hasuzumwa ubuziranenge bwabyo.
Rwanda FDA kandi yatangaje ko ibiribwa bikorerwa mu Rwanda biri muri ibyo byiciro byombi byo nta kizahinduka ku mabwiriza yari asanzweho.
Ubuyobozi bwa Rwanda FDA bwagaragaje ko ibiribwa bishobora kugira ingaruka nyinshi ku buzima bwa muntu biri kuri urwo rutonde bikubiye mu ngeri 11 ariko ishobora guhindura urwo rutonde mu gihe cyose bibaye ngombwa.
Urutonde ruyobowe n’ibiribwa byongewemo intungamubiri, hari kandi amata n’ibiyakomokaho nk’ikivuguto, inshyushyu, amata yongewemo ibiyahumuza cyangwa ibiryohera, yaourt n’ibindi bikomoka ku mata.
Hari kandi amata y’ifu y’ubwoko bwose, amata yakuwemo amavuta, ikimuri, flomage n’ibindi bitandukanye biyakomokaho.
Kuri urwo rutonde hariho ibikomoka ku magi byatunganyirijwe mu nganda nk’ifu y’amagi, amagi yaciye mu nganda na mayonnaise.
Mu cyiciro cy’amafi n’ibikomoka mu nyanja byatunganyijwe mu nganda harimo ifu y’amafi, Sosiso z’amafi, amafi afunzwe mu bikombe n’ibindi biribwa bikomoka ku binyabuzima byo mu mazi bitunganyijwe.
Ibikomoka ku nyama byagaragajwe kuri urwo rutonde harimo sosiso z’inyama n’ibindi biribwa bikomoka ku nyama bifunzwe mu bikombe.
Uru rutonde kandi rugaragaraho n’ibinyobwa bigomba kubanza gusabirwa uruhushya ari byo, inzoga z’ubwoko bwose nk’imivinyo, urwagwa, ikigage, Whisky n’ibindi bisembuye, amazi yo kunywa yatunganyijwe mu nganda, ibinyobwa byose bidasembuye nk’imitobe y’imbuto n’imboga n’ibinyobwa byongera imbaraga (energy drinks).
Hari kandi abatumiza ibiribwa byihariye ku mirire y’abantu birimo ibigenewe abana mu byiciro bitandukanye, ibiribwa by’abana byongewemo intungamubiri, ibiribwa by’ifu bikomoka ku binyampeke byagenewe abana, ibiribwa byagenewe kugabanya ibiro, ibiribwa byifashishwa mu kuvura indwara, ibiribwa byagenewe imirire y’abantu mu byiciro byihariye, inyunganiramirire nka Vitamine, imyunyu ngugu n’ibindi byemewe bikoreshwa nk’inyunganiramirire.
Mu biribwa kandi harimo n’imvange y’ibiribwa byatunganyijwe bigizwe n’ibikomoka ku bimera no ku matungo n’ibyatunganyijwe byifitemo ibibigize bikomoka ku bihingwa byahinduriwe uturemangingo ndangasano.
Rwanda FDA kandi yagaragaje ko n’ubwoko bwose bw’amavuta ya elayo, buzajya bubanza gusabirwa uruhushya.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!