00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwanda FDA yakuye ku isoko ubwoko butatu bwa Shokola

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Ugushyingo 2022 saa 11:12
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (FDA) cyakuye ku isoko ubwoko butatu bwa shokola zikorwa n’uruganda rwo mu Busuwisi, Toblerone.

Izo shokola zakuwe ku isoko nyuma y’ubusabe bwa bamwe mu bakiliya bakemanze ubuziranenge bwazo, bagasaba Rwanda FDA gukora igenzura.

Shokola zahagaritswe harimo izizwi nka Toblerone 100g (Swiss milk chocolate with honey & almond nougat), Toblerone 100g (Swiss dark chocolate with honey & almond nougat) na Toblerone 50g (Swiss milk chocolate with Honey & Almond Nougat).

Rwanda FDA yatangaje ko mu igenzura yakoze, yasanze zimwe muri izo shokola zifite ikibazo cy’ubuziranenge aho bigaragara ko zahinduye ibara ndetse zikaba zikomeye mu buryo budasanzwe.

Iki kigo cyategetse ko izo shokola zikurwa ku isoko mu gihe hagikorwa isesengura ku mpamvu yaba yarateye icyo kibazo.

Abinjiza shokola, abaziranguza n’abacuruza ubwo bwoko bwahagaritswe, basabwe kuzivana ahagurishirizwa ku isoko, mu gihe abaziranguye basabwe kuzisubiza aho bazikuye.

Abinjiza za shokola n’abaziranguza mu gihugu basabwe kwakira izabagarukiye, bagatanga raporo kuri Rwanda FDA.

Toblerone ni ubwoko bwa shokola zikorerwa mu Mujyi wa Bern mu Busuwisi guhera mu 1899. Ni uruganda ruri mu maboko ya Sosiyete y’Abanyamerika Mondelez International guhera mu 2012.

Ubu bwoko bwa shokola busanzwe bugaragara ku isoko mpuzamahanga kuko bwatangiye gukorwa mu kinyejana cya 19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .