Bikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono ku wa 30 Ugushyingo 2022 n’Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Emile Bienvenue nyuma yo gukora ubugenzuzi bwimbitse ku bigo bikora bikanacuruza imiti ikomoka ku bimera, iki kigo kigasanga itujuje ubuziranenge.
Imiti yahagaritswe irimo uwitwa ‘Dawa ya Kupanua Uume’ ukoreshwa mu kongera igitsina cy’umugabo ndetse n’uwitwa ‘Ngetwa 3’ upima garama 130 ukoreshwa mu kuvura indwara nyinshi, yose ikaba ikorerwa muri Tanzania.
Hahagaritswe kandi umuti wiswe ‘Delay Spray for Men’ na wo ukoreshwa mu kongera ingano y’ibitsina by’abagabo kandi urimo Vitamin E.
Itangazo rikomeza rivuga ko “Uretse kuba iyi miti itujuje ubuziranenge ishobora kugira ingaruka ku bantu bayifashe. Ni muri urwo rwego ibikorwa bijyanye no kuyamamaza bigomba guhagarikwa.”
Rwanda FDA isaba abantu batumiza bakarangura ndetse bagacuruza iyi miti guhagarika kuyicuruza ndetse bagasubiza iyo basigaranye aho bayikuye.
Abaranguza imiti yahagaritswe kandi basabwa kwandika imiti bazagarurirwa ndetse no gutanga raporo muri Rwanda FDA mu minsi y’akazi, ikubiyemo ingano ya buri muti nyuma yo kwakira iyo bagaruriwe.
Yibutsa kandi abatunganya, abaranguza n’abacuruza imiti ikomoka ku bimera gusaba ibyangombwa muri Rwanda FDA hamwe no kwandikisha imiti yabo nk’uko amabwiriza abiteganya mbere yo kuyicuruza.
Hashize igihe Rwanda FDA iburiye abamamaza ibicuruzwa birimo imiti y’abantu n’iy’amatungo, aho yavuze ko bitemewe ndetse ubikora aba anyuranyije n’amategeko.
Icyo gihe hagaragajwe ko bitemerewe kwamamazwa birimo ibiribwa by’abantu n’iby’amatungo byahinduriwe umwimerere, ibyongera intungamubiri, ibyongerewe intungamubiri, ibintu bihumanya n’imiti ikomoka ku bimera cyangwa ibisukura umubiri birimo umuti.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!