Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa Rwanda FDA, Dr Charles Karangwa, yatangaje ko ubundi igikoresho cyagenewe gupfunyikwamo ibinyobwa, kigomba kuba gikoze mu buryo kirinda ibikigize kwivanga n’ibipfunyitsemo ku kigero cyashyira mu kaga ubuzima bwa muntu.
Yavuze ko bidakwiye kandi kuba igipfunyitswemo cyatera impinduka mu bigize icyo kinyobwa mu buryo bwagitera guhindura umwimerere.
Yakomeje ati “Gupfunyika inzoga mu macupa ya plastique bituma inzoga zitakaza umwimerere, bityo igihe iyo nzoga yakagombye kumara kikagabanuka. Amwe mu macupa ya plastique akozwe mu binyabutabire nka Bisphenol-A. (BPA), iyo bihuye na alukolo bishobora kwivanga mu kinyobwa, cyane cyane igihe ubushyuhe ikinyobwa kibitsweho bwiyongereye.”
“Andi macupa ya plastique akozwe mu binyabutabire byitwa Polyethylene terephthalate (PET) yigiramo ibinyabutabire bishobora gutera kanseri byitwa Diethylhydroxylamine (DEHA), nabyo bishobora guterwa ahanini n’uko amacupa ya plastique ahuye na alukoro iri mu binyobwa cyangwa iyo ayo macupa ya plastique amaze igihe kinini abitse mu bushyuhe burenze igipimo cyagenwe.”
Rwanda FDA yasabye ko abafite inganda zikora inzoga bagomba gupfunyika mu macupa y’ibirahuri inzoga zose zikozwe mu bitoki nk’urwagwa cyangwa izikoze mu bndi bimera nka tangawizi cyangwa divayi.
Abakwirakwiza inzoga nabo kandi basabwe guhagarika kuzakira igihe zipfunyitse muri plastique, no gutanga amakuru aho bigaragaye.
Dr Karangwa yanasabye abanywa inzoga kwirinda kugura inzoga zipfunyitse mu macupa ya plastique, no gutanga amakuru ku bantu bose bazicuruza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!