00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwanda Coding Academy iri kwagurwa

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 27 May 2024 saa 03:26
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro, RTB, bwemeza ko hatangiye igikorwa cyo kwagura ishuri ryisumbuye ryigisha ikoranabuhanga, Rwanda Coding Academy, riherereye mu karere ka Nyabihu.

Nk’uko ikinyamakuru The New Times cyabitangaje, ikigamijwe ahanini ni ukugira ngo iri shuri rizagire ubushobozi bwo kwakira byibuze abanyeshuri 540, bavuye kuri 360 risanzwe ryakira.

Umuyobozi Mukuru wa RTB, Umukunzi Paul, yagize ati “Inyubako zihari ntizatuma iri shuri rishobora kwakira umubare munini w’abanyeshuri kandi ntabwo rifite ibihagije byadufasha mu kugera ku ireme ry’uburezi twifuza.”

Umukunzi yasobanuye ko uretse n’ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri, iri shuri rifite n’ibindi bibazo birimo amacumbi akeneye adahagije, ubuto bw’aho abanyeshuri bitoreza ibyo biga na labotarwari nke.

Mu gihe iri shuri rivugururwa, Umuyobozi wa Mukuru wa RTB yasobanuye ko icyifuzo ari uko ryaba icyitegererezo ku rwego rw’akarere ka Afurika y’iburasirazuba, mu bijyanye n’uburezi ku bumenyi bw’ikoranabuhanga burimo gukora porogaramu za mudasobwa.

Iri shuri ryatashywe mu 2019. Imirimo yo kurivugurura iri gukorwa na guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’ikigo cyo muri Koreya y’Epfo gishinzwe ubufatanye n’amahanga mu iterambere, KOICA. Mu mezi 18 biteganyijwe ko iki gikorwa kizamara, kizashorwamo miliyari 6,2 Frw.

RTB, KOICA n'abafatanyabikorwa baherutse gushyira ibuye ry'ifatizo ahagurirwa iri shuri
Ni uku iri shuri rizaba rimeze nyuma y'amezi 18, ubwo imirimo yo kuryagura izaba yarangiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .