Rwamurangwa yagaragaje Perezida Paul Kagame nk’urugero rwiza mu guhangana aho rukomeye

Yanditswe na Niyitanga Jean Paul
Kuya 25 Ukwakira 2020 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen, asanga Abanyarwanda bakwiye kwigira kuri Perezida Paul Kagame umuco wo guhangana aho ibintu bikomeye bakirinda kumanika amaboko nk’uko na we yabigenje mu gihe Inkotanyi zarwaniraga kubohora igihugu.

Ibi Rwamurangwa yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye amahugurwa y’abagore n’urubyiruko agamije kubafasha kwikura mu bukene no guhangana n’inzitizi batewe na COVID-19.

Abitabiriye aya mahugurwa yabereye i Kigali kuri uyu wa 25 Ukwakira 2020, bashishikarijwe kwihangira imirimo nk’inkingi yo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu. Bashishikarijwe guhera ku mpano zibarimo bakazikoresha biteza imbere.

Rwamurangwa yahereye ku mahugurwa abagore n’urubyiruko bari bamaze guhabwa, ababwira ko mu gihe bafite inyota yo kugera ku iterambere, badakwiye gucika intege mu gihe bagowe no kugera ku byo bashaka kugeraho.

Ibyo ngo ni byo FPR Inkotanyi yakoze kuko ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwari rugeze mu mahina abasirikare ntibigeze bacika intege ngo bamanike amaboko.

Ati “Ibintu byose bisaba kudacika intege, Iyo Inkotanyi zitaza guhatana ntituba dufite u Rwanda rusa n’urwo dufite uyu munsi, ntabwo byari gukunda, niko bimeze rwose. Ugiye kureba nko ku rugamba, ntabwo aho Inkotanyi zahereye hari ahantu hameze nk’aha ngaha, hari abahasize ubuzima.”

Yatanze urugero kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame, nk’umuntu watinyutse guhangana mu gihe urugamba rwari rugeze mu mahina.

Ati “Igihe Nyakubahwa Chairman (Paul Kagame) yavaga muri Amerika aje ku rugamba, mu by’ukuri byari bigeze mu mahina ku buryo umunyantege nke mu bitekerezo yashoboraga kubivamo akamanika amaboko.”

Rwamurangwa avuga ko iyo ibintu bigeze aho bigoranye cyane, ari bwo umuntu afata amasomo yo guheraho agasa n’aho atangiye bundi bushya.

Ati: “Ibyo byose bababwiraga by’ishoramari, iyo byanze, uba ubonye aho uhera kugira ngo wongere utangire….iyo umuntu atageze ku byo yashakaga ntabwo ari ugupfa, abantu bazakwigiraho ari uko wabihereyeho ukongera ugatangira.”

Yavuze ko n’abo mu bindi bihugu bikomeye ku Isi ngo byabanje kubanira kenshi ariko bakomeza guhatana bagera ku ntego.

Ati “Hari ibintu byinshi tugerageza bigakunda ibindi ntibikunde tugahera aho byananiranye tugakuramo isomo tugakomeza. Ubwo ni bwo buzima, n’aba bantu twirirwa tuvuga ngo babaye ibihangange ni uko batangiye, batangiye bagerageza bikanga bamwe bikanabahitana.”

Yatanze urugero ku bantu bakoze indege, avuga ko zahitanye abantu benshi kugira ngo zibe indege tubona uyu munsi ariko abazikoze baritanze barakora kugeza ubwo bageze ku cyo bifuza.

Rwamurangwa yabwiye urubyiruko ko mu gihe bagize ibyo bageraho batagomba gusinda umunezero w’ibyo bagezeho, ahubwo ko bagomba guhera ku byo bagezeho bagakora cyane kugira ngo bagere no ku byo batarageraho.

Indi nkuru wasoma: Gasabo: Abagore n’urubyiruko bo muri FPR bari gufasha bagenzi babo guhangana n’ingaruka za COVID-19

Chairman wa FPR ku rwego rw'Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .