Rwamuganza Caleb na bagenzi be baregwa kunyereza miliyari 2 Frw basabye kurekurwa kubera ‘ikosa ry’umwanditsi’ (Yavuguruwe)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Nyakanga 2020 saa 12:45
Yasuwe :
0 0

Urubanza ruregwamo Rwamuganza Caleb wahoze ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Imari n‘Igenamigambi hamwe n’abandi bayobozi batandukanye rwakomeje kuri uyu wa Gatanu; abaregwa basaba ko baba bafunguwe, kuko mu kwandika icyemezo cy’urukiko, itariki yanditswe ko bafungiweho by’agateganyo ari iyo mu kwezi gutaha.

Uru rubanza ruregwamo Rwamuganza n’abarimo Christian Rwakunda wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Serubibi Eric wahoze ari Umuyobozi w’Ikigo cya Leta gishinzwe imyubakire, Kabera Godfrey wari ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi na Rusizana Aloys, Umushoramari wagurishije inzu na Leta ari nayo ntandaro y’ibyaha bashinjwa.

Ubushinjacyaha bubarega guhombya leta amafaranga agera kuri miliyari 2 Frw, ubwo hagurwaga inzu yishyuwe 9 850 000 000 Frw nyamara umugenagaciro yari yagaragaje ko ikwiriye kugurwa atarenze 7 600 000 000 Frw.

Mu iburanisha rya none mu bujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, abunganira abaregwa batinze ku kugaragaza ko Umwanditsi mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo yanditse ko icyemezo cyo kubafunga by’agateganyo cyafashwe tariki 23 Kanama 2020, itariki izagera mu kwezi gutaha, aho kwandika tariki 23 Kamena 2020, umunsi icyemezo cyafatiweho.

Me Gatera Gashabana wunganira umunyemari Rusizana, yavuze ko uwo yunganira akwiye gufungurwa, kuko icyemezo kimufunze kitarageza igihe, asaba urukiko gutesha agaciro icyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo, “umukiliya wanjye agahita afungurwa kuko kugeza ubu afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

Me Nkundabarashi Moise wunganira Rwamuganza na we yunzemo ko icyemezo cyabafunze nta gaciro cyahabwa, kuko igihe cyo kubafunga kitaragera.

Ubushinjacyaha buhawe umwanya, bwo bwavuze ko ibyabaye ari ikosa rishobora gukosorwa.
Nyuma y’impaka zamaze umwanya munini, Umucamanza yategetse ko iburanisha rikomeza, inzitizi abunganira abaregwa batanze zikazasuzumwa mu mizi y’urubanza.

Iburanisha rya ryakomeje kuba mu buryo bw’ikoranabuhanga mu kwirinda COVID-19, Ubushinjacyaha buri ku cyicaro cyabwo ku Kimihurura, abunganira abaregwa bamwe bari ku rukiko abandi bari kuri Gereza.

Umucamanza yagendaga yumva impamvu buri umwe yajuriye, ahereye kuri Rusizana.

Ageze kuri Rwakunda, umwunganizi we mu mategeko yavuze ko iyo aza kuba yarumvikanye na ba nyiri nzu, ntiyari kuba yarasabye ko hakorwa igenagaciro ry’iyo nzu, ndetse ibiganiro bya mbere byayobowe na Rwakunda byarananiranye kuko yananiwe kumvikana na ba nyiri nzu.

Ngo iyo aza kuba ari mu kagambane ko guhendesha leta, imishyikirano yo kugura iba yararangiye ku munsi wa mbere, bityo kuba ibiganiro byarananiranye, nta mugambi yari arimo. Ikindi ni uko ngo ibiganiro bya kabiri byagiye kuba, amaze kujya mu Mujyi wa Kigali agakora igenzura rigereranya inzu maze mu biganiro bya kabiri bagera kuri miliyari umunani.

Ibiganiro bya gatatu nabyo ngo byerekana ko Rwakunda wari uyoboye ibiganiro bibiri byabanje, byagejeje aho ku nshuro ya gatatu avanwamo maze biyoborwa na Caleb Rwamuganza.

Ikindi ngo Rwakunda nta nama n’imwe ijyanye n’amasoko yo muri Rwanda Housing Authority yigeze yitabira ndetse amasezerano yo kugura iriya nzu, yabaye atakiri Umunyamabanga Uhoraho muri Mininfra, bityo ko iyo aza kuba ari mu kagambane, aho yari kuba ari hose yari kugira uruhare mu kuyakurikirana.

Ikindi ni uko amasezerano nayo ubwayo atariwe wayakoze kuko ngo yavuye muri Mininfra akajya muri Rwanda Housing Authority.
Me Umulisa Alice uri mu bunganizi ba Rwakunda, yavuze ko umukiliya we arwaye indwara idakira y’igufa ryo mu mugongo bityo bikwiriye gushingirwaho arekurwa akaburana ari hanze. Yavuze kandi ko yatanze ingwate ifite agaciro kangana na miliyoni 100 Frw kugira ngo arekurwe.

Ubushinjacyaha buvuga ko Rwakunda akwiye gukomeza gufungwa kuko yagiye mu mishyikirano inyuranyije n’amategeko, ari nayo yafatiwemo ko iyo nzu yagurwa miliyari 9.8 Frw.

Ubushinjacyaha buvuga ko Rwakunda adahakana ko yagiye muri izi nama, kandi ko zinyuranyije n’amategeko y’amabwiriza ya Minisitiri agenga uburyo imishyikirano ikorwa.

Bwavuze ko yagiye muri ibyo biganiro atari akwiye kubijyamo ahubwo ko byagombaga gukorwa n’akanama gashinzwe amasoko muri Rwanda Housing Authority bityo ko byari binyuranyije n’amategeko.

Buvuga ko kuba Rwakunda yarayoboraga inama zijyanye no kugura iriya nzu, kandi atabifitiye ububasha bigaragaza akagambane ke mu guhendesha leta.

Ku birebana n’ingwate, bwavuze ko izo ngwate zitigeze zerekwa urukiko ngo zigibweho impaka kandi ko ari nto mu gihe igihombo leta yagize kigera kuri miliyari 1.8 Frw hafi miliyari ebyiri bityo ko itahabwa agaciro. Umwunganizi we yahise asubiza ko igenagaciro ry’iyo nzu ryashyizwe mu ikoranabuhanga ry’ubutabera bityo ko ubushinjacyaha bushaka kurireba bwarisangamo.

Undi uregwa muri uru rubanza ni Kabera Godfrey ushinzwe igenamigambi muri Minecofin, wabwiye urukiko ko ubwo ibiganiro by’iyi nzu byatangiraga, iyi minisiteri yayoborwaga na Claver Gatete ndetse bikomeza atakiyirimo ahubwo iyoborwa na Dr Uzziel Ndagijimana.

Ngo mu biganiro yitabiriye, yari yoherejweyo na Caleb Rwamugenza wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minecofin ndetse nyuma yatangaga raporo kuri Minisitiri Dr Ndagijimana n’Umunyamabanga wa Leta muri iyi minisiteri Dr Uwera.

Yavuze ko inama yazoherejwemo biturutse ku bayobozi be ndetse ko yatanze n’ibimenyetso kuri email bibigaragaza, akaba atumva uburyo bivugwa ko yoherejwe mu nama y’akagambane ariko ntihabazwe ikigo cya leta impamvu cyohereza abakozi mu nama z’akagambane, ati “aho leta ntiyaba ifite uruhare imfungishije hano kandi ariyo yanyohereje muri iyi nama?”.

Avuga ko yoherejwe mu nama na Minisitiri Gatete na Caleb Rwamuganza ndetse na nyuma ubuyobozi bw’iyi minisiteri buhindutse akomeza gutanga raporo nk’uko yari yarabisabwe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko budakurikiranye Kabera ku bwo kwitabira inama ahubwo ko akurikiranyweho akagambane kabereye muri izo nama, zikemeza igiciro cyateje leta igihombo.

Kabera n’umwunganizi we bavuze ko nta kintu na kimwe ubushinjacyaha bugaragaza gishimangira ko hari akagambane kakozwe.

Abunganizi ba Serubibi Eric wahoze ari Umuyobozi w’Ikigo cya Leta gishinzwe imyubakire bo bavuze ko Caleb Rwamuganza na Minisitiri Gatete babwiye Serubibi ko iyo nzu yagurwa n’ikigo gishinzwe gucunga inyubako ya leta ikimurirwamo ibigo bya leta bidafite aho bikorera, kuko ngo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano, NISS, rwo rwari rwamaze kuyibenga.

Ngo yamenyesheje Minisitiri Gatete uburyo iyo nzu igomba kugurwamo arabyemeza, ndetse byemezwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibijyanye n’amasoko ya leta, RPPA, bityo ko isoko ritatanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu ryasubitswe ahagana ku isaha ya saa kumi n’igice Serubibi atararangiza kwiregura ku mpamvu z’ubwire. Umucamanza yanzuye ko iburanisha rizasubukurwa ku wa Kane tariki 9 Nyakanga 2020 rigakomereza aho ryari rigeze.

Rwamuganza yahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi
Rwakunda Christian wahoze ari Umunyamabanga uhoraho muri Mininfra yavuze ko ibyo yakoze byose byubahirije amategeko
Serubibi Eric wahoze ayobora Rwanda Housing Authority yahakanye ibyo aregwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .