Rwamucyo wakorewe iyicarubozo akanibwa n’inzego z’umutekano za Uganda, yasabye indishyi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Kamena 2020 saa 06:21
Yasuwe :
0 0

Rwamucyo Emmanuel, ni umwe mu banyarwanda bafashwe binyuranyije n’amategeko, akorerwa iyicarubozo ndetse afungirwa muri Uganda hafi imyaka ibiri. Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo yarekuwe n’urukiko rwa gisirikare, agarurwa mu Rwanda.

Rwamucyo ashimira cyane Guverinoma y’u Rwanda yamufashije kugaruka mu rwamubyaye no gusubiza ubuzima bwe ku murongo, akibaza impamvu ubuyobozi bwa Uganda bwaruciye bukarumira ntibubaze inzego z’umutekano ibikorwa bya kinyamaswa we na bagenzi be bakorewe muri icyo gihugu.

Uretse gukorerwa ibikorwa bibabaza umubiri, gufunganwa n’inshuti ye Augustine Rutayisire ahantu batabasha kugira uwo bavugana, Rwamucyo yanibwe ibihumbi 48 by’amadolari n’abamufashe n’ibindi. Ibi byose byabaye muri Gicurasi 2018.

Ababazwa no kuba Uganda itaramusubije ibyo yibwe ndetse ntinakurikirane abamucucuye bakanabikorera abandi banyarwanda bahohotewe n’ubutegetsi bwa Museveni kuva mu 2017.

Ati “Ndashimira mbikuye ku mutima guverinoma y’u Rwanda kubera imbaraga yakoresheje mu kungarura no kumfasha kimwe na bagenzi banjye bari bafunzwe. Iyo bitaza kuba izo mbaraga tuba twarapfuye”.

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwakoze ibishoboka byose ngo barekurwe bave aho bari bafungiwe bitemewe n’amategeko kandi bababazwa cyane, aho batemererwaga gusurwa n’umuryango cyangwa ambasade.

Uyu mugabo w’imyaka 56, yavukiye i Mbarara muri Uganda akaba ahafite ibikorwa birimo hoteli ariko agatura mu Rwanda. Yafashwe n’inzego z’umutekano za Uganda ashinjwa gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko.

Ababazwa no kuba arimo guhanga ubuzima bundi bushya kandi abamwibye amafaranga bahari ndetse n’imitungo ye iri muri Uganda.

Ati “Ni akarengane kuzuye kubona ndwana no guhera kuri zeru mu gihe abanyibye amafaranga yanjye n’umutungo wanjye bari hakurya y’umupaka barimo kuryoherwa n’ibyo umuryango wanjye wavunikiye”.

Ubwo Rwamucyo yagarurwaga mu Rwanda, yasabye leta ko uko yabarwaniye ishyaka bagafungurwa ari nako barenganurwa ku mitungo yabo, aho hari amafaranga yambuwe ajya gufungwa n’ayo yari yasize mu modoka.

Hari n’imitungo afite muri Uganda afite impungenge ko izafatirwa bitewe n’umwenda abereyemo banki yafunzwe amaze gufatamo inguzanyo.

Ati “Ubu njye nambuwe uburenganzira bwanjye, singishobora gusubira muri kiriya gihugu, mpafite inzu ifite agaciro ka miliyoni 800 z’amashilingi ya Uganda. Irimo ibintu bya hoteli. Nari mfite ideni rya banki miliyoni 176 kuva mfashwe banki simvugana na yo ubu hashobobra kuba harimo umugambi wo kuba bafatira iyo nzu yanjye.”

Rwamucyo avuga ko Uganda igomba kumuha indishyi ndetse ikanayiha abandi banyarwanda bakorewe ibyaha n’inzego z’umutekano zayo.

Ati “Buri kimwe twasize hariya ndetse na buri kimwe batwatse, tugomba guhabwa indishyi igeretseho n’inyungu”.

Ku wa 25 Gicurasi 2018, Rwamucyo yavuye i Kigali ajya iwe muri Uganda, akigerayo ahamagarwa n’uwitwa Moses Mukama Kandiho, akaba umuvandimwe wa Brig Gen Abel Kandiho uyobora urwego rw’iperereza rw’igisikari cya Uganda (CMI), amubwira ko amushaka.

Rwamucyo yabanje kumuhakanira kubera gahunda yari afite ariko undi akomeza kumwereka ko amukeneye nk’umuntu uzwi kandi usanzwe ari n’umukiriya wa Hoteli ya Rwamucyo iri Kikagati mu Karere ka Isingiro.

Rwamucyo avuga ko yamubwiye ko batabonana uwo kuko agiye Mbarara kugura amapine y’imodoka. Moses Kandiho yamubwiye ko nawe agiye kujya Mbarara bari buhahurire.

Ku mugoroba nibwo yongeye guhamagara Rwamucyo amubwira ko imodoka zashize yajya kumufata bakaganira undi amubwira ko bidashoboka.

Moses Kandiho yahise amusaba ko yamwoherereza amafaranga akifatira imodoka, Rwamucyo amwoherereza ibihumbi 100 by’amashilingi ya Uganda, afata imodoka.

Bavuganye aho bahurira, Rwamucyo na Rutayisire Augustin, nka saa tatu z’ijoro barahamusanga, ako kanya haza abantu batangira kubabaza imyirondoro, barabafata. Rwamucyo avuga ko bajijishije ko na Moses Kandiho bamufatiyemo babinjiza mu modoka ariko ahita arekurwa.

Ubwo Rwamucyo na Rutayisire bagezwaga imbere y’urukiko rwa gisirikare, Moses Kandiho ushinzwe umutekano mu gace ka Ruborogota mu karere ka Isingiro, yavuze ko Rwamucyo yagize uruhare mu mugambi w’ubujura.

Rwamucyo na Rutayisire bagifatwa, bahise bajyanwa mu kigo cya gisirikare cya Makindye barabasaka babambura amafaranga [Rwamucyo yari afite ibihumbi 260 by’amashilingi na telefoni] babinjiza muri gereza buri wese mu kumba ke.

Mu modoka yari afitemo ibihumbi $50 yari yakuyeho $ 2000 gusa andi asigaramo. Mu kubasaka bamukuyemo imfunguzo z’imodoka bayikura aho babafatiye, ubu iparitse kuri CMI, ibyari birimo byose barabitwaye.

Inkuru bifitanye isano: Rwamucyo yafatishijwe n’umuvandimwe wa Brig Gen Kandiho acucurwa ibihumbi 48$ n’umusirikare wa Uganda

Rwamucyo yibwe arenga ibihumbi $48 n'umusirikare wa Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .