Rwamagana: Yatawe muri yombi abaturage bamukekaho gukorera abandi permis

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 20 Gashyantare 2020 saa 11:23
Yasuwe :
0 0

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano ubwo yaragiye gukorera uruhushya rwo gutwara moto, bigakekwa ko ari urw’abandi yari agiye gukorera.

Uyu musore yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Gashyantare mu masaha ya saa saba z’amanywa mu Kagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro ahakorerwaga ibizami by’impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Bamwe mu baturage bari bahari babwiye IGIHE ko uwo musore yari ari ku murongo n’abandi, agezweho atanga ibyangombwa bikekwa ko atari ibye ajya kwicara kuri moto.

Abapolisi bakoreshaga ibizami ngo bahise bayimukuraho bamwicaza hasi ubundi bahamagara undi mupolisi abazanira amapingu barayamwambika bamujyana kumufunga.

Abari aho ngo basigaye bavuga ko ashobora kuba afatiwe gukorera abandi ibizami kuko ngo benshi babimuziho nubwo nta gihamya ifatika bari bafite bitewe nuko abo bapolisi batigeze batangaza icyo yafatiwe.

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) Marie Michelle Muhoza yemereye IGIHE ko uwo musore yafashwe akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano.

Yagize ati “ Afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kigabiro, akurikiranyweho icyaha cy’inyandiko mpimbano.”

Umuhoza ntabwo yashatse gusobanura neza izo nyandiko mpimbano ngo kuko bizagaragara ari uko iperereza rirangiye.

Yabajijwe niba koko uwo musore yazize gukorera abandi impushya zo gutwara avuga ko bizagaragazwa n’iperereza ryatangiye kumukorwaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza