Rwamagana: Urusengero rwa Restoration Church rwafunzwe kubera kutubahiriza amabwiriza ya COVID-19

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 20 Ugushyingo 2020 saa 11:27
Yasuwe :
0 0

Urusengero rw’Itorero Restoration Church ruhererehe mu Karere ka Rwamagana rwafunzwe mu gihe kitazwi nyuma y’aho ubuyobozi bugenzuye bugasanga amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 adashyirwa mu bikorwa neza.

Uru rusengero rwafunzwe kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Ugushyingo 2020 mu itangazo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro yashyikirije iri torero riyoborwa na Bishop Gasore Costantin.

Iryo tangazo riragira riti “Nshingiye ku makuru yagaragaye mu rusengero uyobora, tariki ya 1/11/2020 yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, nkwandikiye nkumenyesha ko muhagaritswe by’agateganyo kongera guteranira mu rusengero kugeza igihe muzagaragariza ubushake bwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Hanyurwimfura Egide, yabwiye IGIHE ko impamvu yatumye bahagarika uru rusengero zagaragaye tariki ya 1 Ugushyingo 2020 ubwo ngo basangaga basirimba batambaye udupfukamunwa bagenda bakoranaho.

Yakomeje agira ati “ Ubusanzwe dusanzwe turukorera ubugenzuzi kimwe n’izindi, iyo basenze hari abantu bajyayo bakabasura mu gihe rero bari bagiye gusura ahandi byagaragaye mu rusengero rwabo ko batubahiriza amabwiriza noneho bararenga banabishyira ku mbuga nkoranyambaga barimo babyina bahoberana ku buryo usanga harimo urwaye COVID-19 yakwirakwira.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko muri ayo mashusho abenshi batambaye udupfukamunwa abandi ngo bari kudukuramo, begeranye cyane kandi bagenda bakoranaho, yavuze ko nta gihe kizwi baruhagaritse ariko ko ari iby’agateganyo.

Ati “ Igihe bazaza bakerekana ko bafite ubushake natwe tukongera tukabigenzura tuzabafungurira ariko ntibishobora kuba mbere y’ibyumweru bibiri.”

Hanyurwimfura yasabye abakirisitu n’abayobozi b’amadini n’amatorero kumva ko kubahiriza amabwiriza bose bibareba ngo icyorezo kiracyahari nta mpamvu yo kwisanzura cyane mu gihe bageze mu nsengero zabo.

Akarere ka Rwamagana kamaze iminsi kavugwamo impfu nyinshi z’abantu bari barwaye icyorezo cya COVID-19, uru rusengero rwa Restoration Church ruri muri nke zafunguwe mu Karere ka Rwamagana ubwo amadini n’amatorero yemerwaga gufungurwa muri Nyagakanga.

Icyo gihe basabwe gukomeza kubahiriza amabwiriza arimo guhana intera mu nsengero, kwambara udupfukamunwa, gukaraba mbere yo kwinjira mu rusengero ndetse no kwandika imyirondoro ya buri mukirisito wese witabiriye amasengesho.

Uru rusengero rwafunzwe kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .