00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Urujijo ku cyahitanye uwafashwe agerageza kwiba ihene

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 13 December 2024 saa 04:23
Yasuwe :

Umusore witwa Ndagijimana Eric w’imyaka 23 wakekwagaho kujya kwiba ihene ebyiri mu rugo rw’umuturanyi, nyuma yo kuvumburwa we na mugenzi bakiruka, baje kumusanga yapfiriye mu gishanga cy’umuceri mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gahengeri.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku itariki 11 Ukwakira 2024 ubwo abo bajura bombi bateraga urugo bagerageza kwiba ihene.

Abaturage baganiriye na BTN basobanuye uko byagenze mbere y’uko nyakwigendera ashiramo umwuka.

Nyiri urwo rugo yagize ati “Twamaze kuryama twumva bari gucukura ikiraro cy’ihene noneho umugabo wanjye atabaza abaturanyi akoresheje telefone baraza baradutabara. Baje basanga ari abajura babiri bahita biruka babirukaho ariko bageze mu gishanga umwe arabacika basigaragana undi.”

Undi uturanye n’urwo rugo yagize ati “Ndagijimana yari yaratuzengereje kuko hari n’undi muturanyi yari amaze gupfumurira inzu inshuro eshatu zose. Nijoro we n’uwo bibanaga birutse bagerageza gucika ariko undi yageze mu muceri mu mazi yituramo ni ho namusanze aryamye.”

Abo bafashe nyakwigendera muri iryo joro bavuze ko bamubyukije aho yari yituye ngo bamushyikirize ubuyobozi ariko kugenda biramunanira arongera aragwa.

Aho yaguye bavuga ko yakomeje kuhazaharira birangira ashizemo umwuka ahagana mu rucyerera rwo ku wa 12 Ukuboza 2024.

Bavuga ko yakwigendera yari amaze igihe kinini abiba yanafungwa akongera akarekurwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamdun yemeje iby’urupfu rw’uwo musore avuga ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane icyamwishe.

SP Twizeyimana yaboneyeho kwibutsa abashaka gutungwa n’iby’abandi kubireka kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko batizahanganirwa.

Ubuyobozi bwatangaje ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane icyahitanye umusore wafashwe agerageza kwiba ihene

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .