00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Urubyiruko rwo mu miryango ikennye rwasabwe guhindura amateka rwifashishije imyuga

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 24 August 2022 saa 11:40
Yasuwe :

Urubyiruko 107 rwo mu Karere ka Rwamagana ruturuka mu miryango itishoboye rwasabwe kwiteza imbere no gukura imiryango yabo mu bukene nyuma yo gufashwa kwiga imyuga igezweho ku buntu.

Ibi babisabwe kuri uyu wa Gatatu 24 Kanama 2022 ubwo Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kwigira riherereye mu Murenge wa Kigabiro ryatangaga ibikoresho ku rubyiruko rwigishijwe imyuga ku buntu.

Uru rubyiruko rurimo 15 bigishijwe gukora amashanyarazi, icumi bize gukora amazi, abize guteka 30 mu gihe mu mwuga w’ubudozi ari urubyiruko 52 bose hamwe bakaba 107.

Uru rubyiruko rwigishwa ku buntu ku nkunga y’umuryango wa Umbrella for Vulnerable ushyigikira iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.

Bamwe mu bigishijwe umwuga wo kudoda banahawe imashini, bavuze ko biteguye kuzibyaza umusaruro zikabafasha kuva mu buzima bubi babafamo.

Mugwaneza Angelique yagize ati “Maze umwaka niga kudoda ubu narabimenye neza, ngiye kugenda niteze imbere kuko ni umwuga nize nkunze kuko ndifuza ko imashini bampaye yamfasha guteza imbere umuryango wanjye.”

Niyomufasha Leah wabyaye imburagihe yavuze ko yari abayeho mu buzima butari bwiza we n’umwana we ariko ngo imashini yahawe ayitezeho kumufasha kugira imibereho myiza.

Ati “ Iyi mashini igiye kumfasha kumfasha kubaho neza njye n’umwana wanjye nzayikoresha niteza imbere nanateza imbere umuryango wanjye.”

Umuyobozi w’Umuryango Umbrella for Vulnerable, Sheikh Saleh Habimana, yavuze ko bafashije aba bana bakabagarurira icyizere kugira ngo babashe kwiteza imbere banateze imbere imiryango yabo.

Ati “ Turabasaba ko imashini bahawe zibabere intandaro y’ubuzima bwiza. Turabasaba ko iyi mashini ibyara indi, ibyare urugo kuburyo babasha kubaho neza nk’abana barezwe bazabyare bageze mu ngo zabo.”

Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere ka Rwamagana, Rwema Moussa we yasabye uru rubyiruko gukoresha neza amahirwe babonye bakiteza imbere, yabasabye kandi kwirinda ibyabajyana mu ngeso mbi byose.

Rwema yavuze ko kuri ubu u Rwanda rufite intego z’uko 60% by’abiga mu mashuri biga imyuga n’ubumenyingiro, yabasabye gukomeza kwiyungura ubumenyi bakoresheje ibikoresho bahawe kuburyo ngo bava ku rwego rumwe bakagera ku rundi.

Ni ku nshuro ya kabiri Ishuri ry’Imyuga rya Kwigira ritanga impambabushobozi ku rubyiruko ruba rwafashijwe kwiga imyuga itandukanye ku buntu, bayisoza bakanahabwa ibikoresho bibafasha mu kwiteza imbere.

Abize ubudozi bahawe imashini
Sheikh Habimana Saleh yasabye urubyiruko rwahawe ibikoresho kubibyaza umusaruro
Abafashijwe basabwe guhindura amateka biteza imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .