Rwamagana: Urubyiruko rusaga 300 rurashinja akarere kwizezwa akazi mu ruganda bakakabura

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 20 Kanama 2019 saa 08:18
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko rugera kuri 362 rwahuguwe gukora imyenda mu ruganda Tai Rwanda rurashija ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana n’uruganda Tai Rwanda kubabeshya akazi bagahugurwa hafi umwaka n’igice bikarangira nta n’umwe ubonye akazi batanahawe n’ibyemeza ko bahuguwe.

Mu mwaka ushize tariki 23 Mata byari ibyishimo ku rubyiruko 362 rwarangije amashuri yisumbuye, kuko bari babonye aho bikinga ubushomeri nyuma yo gutangira amahugurwa y’ubudozi bw’imyenda mu ruganda Tai Rwanda rukorera mu gice cyahariwe inganda mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Mwurire.

Icyo gihe uru rubyiruko rwabwirwaga ko ruzahugurwa amezi atandatu nyuma bagahabwa akazi, buri kwezi bagenerwaga amafaranga ibihumbi 30 abafasha mu mibereho.

Ibintu byaje guhinduka amezi ariyongera agera ku icyenda, ayo mezi arangiye ngo ba nyiri uruganda batoranyijemo 120 bahabwa akazi by’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu bashyirwa ku mushahara w’ibihumbi 40 bavuye ku bihumbi 30. Abandi bagera kuri 242 barasezerewe ntibanahabwa impamyabushobozi (certificates).

Nyuma y’iminsi mike ngo byaje guhinduka hongerwamo n’abandi 100 abari basanzwe babwirwa ko bose bahindutse ab’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro (WDA) gusa baguma ku mushahara w’ibihumbi 40, bamwe batangira kwizera akazi gahoraho none nyuma y’amezi ane bose bahagaritswe mu mirimo y’uruganda ndetse n’impamyabumenyi babwirwaga ko bazahabwa ntazo bahawe.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE bashinje ubuyobozi bw’Akarere kubabeshya, ngo kuko akazi bwababwiraga ntako babonye ngo n’ibyo bahuguriwe nta byangombwa bibigaragaza bahawe.

Umwe yagize ati “ Birababaje kumara umwaka n’amezi wiga kudoda ubwirwa ko uzahabwa akazi barangiza bakakwirukana gutya, icya mbere ibyo twize nta cyangombwa kibigaragaza baduhaye, amafaranga agera ku bihumbi 40 badufitiye ntibayaduhaye, njyewe ndabona baradutesheje umwanya.”

Undi yagize ati “ Baratubwiraga ngo dufite amasezerano y’amezi atandatu ariko uwo bashakaga kwirukana baramwirukanaga, hari benshi birukanye mu buryo bw’amayobera ariko icyatubabaje nuko batubeshye ngo turahugurwa kugira ngo tuzakore mu ruganda rw’imyenda none bikaba birangiye nta n’umwe uhawe akazi nyamara ibyo batwigishije kubona aho ubikoresha ni ikibazo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mutoni Jeanne yabwiye IGIHE ko abavuga ko bajya gutangira amahugurwa babwirwaga ko ari akazi ari ukwibeshya.

Yavuze ko uruganda Tai Rwanda rwatse akarere urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18-25 kugira ngo babahugure ibijyanye no gukora imyenda nyuma bazabahe akazi, akarere nako kakabahuza n’urwo rubyiruko.

Ati “ Ntabwo bagiyeyo bazi ko ari akazi kuko umuntu ajya mu kazi ari uko afite amasezerano. Muri ruriya ruganda rwatangiye rufitemo na porogaramu yo guhugura urubyiruko ya WDA niko kujyanayo abacu kandi koko impamyabushobozi tuzazibaha.”

Uyu muyobozi yavuze ko ku kijyanye no kubirukana atari byo ngo kuko amezi bari barahawe yo guhugurwa yararangiye ngo icyo babafasha ni ukubona impamyabumenyi zabo ubundi bakajya kwihangira imirimo.

Ku kijyanye n’amafaranga basigawemo n’uruganda, uyu muyobozi yavuze ko bitarenze uku kwezi bazaba bayahawe ngo kuko bagiye kubikurikirana.

Umuvugizi w’uruganda Tai Rwanda Habanzintwari Théogene yabwiye IGIHE ko nta muntu n’umwe bigeze birukana.

Ati “Nta muntu wabirukanye ahubwo turi gushaka uko twabaha impamyabumenyi. Aba mbere bakoze amahugurwa ari buterwe inkunga na WDA ntibyakunda kandi iyo amahugurwa atagizwemo uruhare na WDA ntabwo biba ari byiza kuko ntabwo wayikoresha ku ruhando mpuzamahanga gusa muri iki cyumweru turashaka kubahamagara tukaganira nabo.”

Yakomeje avuga ko kumara umwaka urenga abahugurwa batarahabwa impamyabumenyi nta kibazo biteye ngo kuko aho zizazira zizaza ari nziza cyane.

Uruganda Tai Rwanda rwatangiye imirimo yarwo mu Karere ka Rwamagana umwaka ushize wa 2018.

Bamwe mu bakozi b'uruganda Tai Rwanda bari mu kazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza