00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Urubyiruko rugiye kubaka inzu 15 z’abatishoboye mu kwezi kumwe

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 14 January 2025 saa 07:26
Yasuwe :

Urubyiruko ruri ku rugerero mu Karere ka Rwamagana rugiye kubaka inzu 15 z’abatishoboye, rusane izindi 37, runubake ibimoteri 347 ku nzu z’abatishoboye n’ubwiherero 38, mu gihe ruzavugurura ubundi 24.

Uru rubyiruko rwiyemeje kandi kubaka uturima tw’igikoni 346, gutunganya imihanda ireshya na kilometero 25, kubumba amatafari 16.846 yo kubaka ibikoni by’abatishoboye.

Ni ibikorwa byose bikazakorwa mu kwezi kumwe mu rwego rwo gufasha aba baturage gutura ahantu heza kandi hatekanye.

Byatangajwe ku wa 13 Mutarama 2024 ubwo hatangizwaga urugerero rudaciye ingando rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12.

Iki gikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana ahabumbwe amatafari yo kubakira igikoni umuryango w’abana batandatu bapfushije ababyeyi.

Tuyisenge Vestine wubakiwe inzu yavuze ko ari ishimwe rikomeye kuko babaga mu nzu nto ari abana batandatu bapfushije ababyeyi bombi. Yavuze ko kuri ubu ashimira Leta ko yabakuye mu ikode ikabubakira inzu nziza.

Ati “Twabanje kuba mu nzu y’ikode ariko turashimira ubuyobozi n’urubyiruko batwubakiye, ubu bakaba bagiye no kutwubakira igikoni cyiza, nubwo imibereho itameze neza cyane ariko turashimira ko nibura twabonye inzu yo kubamo.”

Umukundwa Rebecca uri mu rubyiruko rugiye ku rugerero yavuze ko bafite imbaraga kandi biteguye gufatanya n’ubuyobozi mu guteza imbere abatishoboye.

Mutabaruka Jean Pierre we yavuze ko urugerero rumufasha kwitanga akaba yishimira gutanga imbaraga ze mu kubakira abatagira aho kuba.

Yijeje ubuyobozi ko muri uku kwezi bagiye kumara mu rugerero bazakoresha imbaraga zabo zose mu gufasha abatishoboye ndetse bakanasigasira ibyagezweho.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yashimiye uru rubyiruko ruri ku rugerero ku bikorwa byiza batangiye gukora avuga ko Akarere kiyemeje kubaka inzu 26 muri uyu mwaka.

Yavuze ko imirimo yo kuzubaka ikaba irimbanyije, yavuze ko kandi kuba uru rubyiruko rwagira uruhare mu bikorwa by’iterambere biruremera ejo hazaza heza.

Ati “Turi kubatoza gukora bakumva y’uko bagomba kugira umusanzu batanga, icya kabiri turi kubatoza gukunda u Rwanda n’Abanyarwanda. Gukunda igihugu ntabwo ari amagambo ni ibikorwa, gukunda igihugu ni ukumenya ibibazo abenegihugu bafite no kumenya kubishakira ibisubizo.”

Meya Mbonyumuvunyi yijeje uru rubyiruko ko bazakomeza kubafasha muri byinshi bazakenera, ashishikariza buri munyeshuri wasoje amashuri yisumbuye kwitabira urugerero kuko bazahavomera ubumenyi bwinshi, abatazajyayo ngo bazitwa ibigwari kuko ntacyo bazaba baramariye igihugu mu gihe bari basoje amashuri yisumbuye.

Urubyiruko rwo mu Karere ka Rwamagana rwiyemeje kubumba amatafari 16.846 yo kubaka ibikoni by’abatishoboye
Meya w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab ni we watangije Urugerero rudaciye ingando rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12
Uretse ibikorwa biteza imbere abaturage bo mu aarere kabo, urubyiruko ruri ku rugerero ruhabwa ubumenyi ku ngingo zitandukanye zijyanye n'uburere mboneragihugu
Urubyiruko ruri ku rugerero mu Karere ka Rwamagana rugiye kubaka inzu 15 z’abatishoboye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .