Rwamagana: Umwana w’imyaka ibiri yahiriye mu nzu arakongoka

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 15 Nyakanga 2020 saa 12:25
Yasuwe :
0 0

Umwana w’imyaka ibiri n’amezi arindwi yahiriye mu nzu arakongoka nyuma yuko inzu bari barimo ifashwe n’inkongi y’umuriro, bikaba bikekwa yo yatewe n’insinga z’amashanyarazi zagize ikibazo.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu Gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2020 mu Kagari ka Sovu mu Murenge wa Kigabiro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Hanyurwimfura Egide yabwiye IGIHE ko byamenyekanye ahagana saa Moya ko hari inzu iri gushya.

Ati " Urebye insinga z’amashanyarazi nizo zabiteye inzu iragurumana, hari harimo abana bato batatu, umwe yari yasohotse hasigayemo babiri ababyeyi babo ntabwo bari bahari”.

Yakomeje avuga ko Polisi imodoka ya Polisi izimya umuriro yahageze bisa n’ibyarangiye umwana yakongotse.

Yasabye ababyeyi kandi kwirinda gusiga abana bato bonyine mu rwego rwo kwirinda ibyago nk’ibi bishobora kubagwira.

Inzego zishinzwe kuzimya zahageze umwana umwe yahiriye mu nzu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .