Uyu musore yarashwe ubwo yari afashwe yuriye imodoka, ari gupakurura amakaro yari ihetse, yasabwa kubihagarika akarwanya inzego z’umutekano.
Meya w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yatangaje ko byabereye mu Kagari ka Ntunga mu Murenge wa Mwulire.
Yavuze ko yarashwe ubwo we na bagenzi be bafatwaga n’inzego z’umutekano bapakurura imodoka yari ihetse amakaro.
Yagize ati "Ni umusore wari uri mu bajura bajyaga bapakurura imodoka zigeze ku gasozi; inzego z’umutekano zamufashe amaze gupakurura ikamyo ya mbere yari ipakiye amakaro. Yuriye iya kabiri atangiye kuyipakurura baramubona bamumanuye bamubaza aho bagenzi be bari, ababwira ko agiye kuberekana ariko bageze hepfo akomeretsa umusirikare ku kananwa, bahita bamurasa."
Umusore yarasiwe ahazwi nka Cyimbazi i Mwulire. Muri iki gice kiri hagati y’Umurenge wa Munyiginya na Mwulire hakunze kugaragara abajura bitwaza intwaro gakondo zirimo imihoro n’ibyuma, bifashisha mu kwiba sima, amakaro, akawunga, isukari n’ibindi bitwarwa n’amakamyo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!