00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Umusore w’imyaka 21 yarohamye muri Muhazi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 18 March 2025 saa 12:35
Yasuwe :

Umusore w’imyaka 21 wakoraga mu mushinga w’ubworozi bw’amafi ukorerwa mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, yagiye koga mu kiyaga cya Muhazi, birangira apfiriyemo.

Uyu musore yarohamye ku wa Mbere tariki ya 17 Werurwe 2025 mu Mudugudu wa Nkindi mu Kagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana. Yari asanzwe akora mu byuzi by’amafi biherereye ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Mukantambara Brigitte, yabwiye IGIHE ko uyu musore yabwiye abandi bakozi bakorana ko agiye koga kuko yumvaga hashyushye cyane.

Ati ‘‘Uwo musore yakoraga mu cyanya cyororerwamo amafi rero byageze ejo Saa Sita bari mu kiruhuko abwira bagenzi be ko yumva hari ubushyuhe ashaka kujya koga, rero yahise ajya koga mu kiyaga cya Muhazi hashize akanya babona ari gutabaza mu gihe bagiye kumugeraho aba aracubiye arabuze.’’

Gitifu Mukantambara yakomeje avuga ko abo bakozi bahise batabaza inzego z’ibanze n’iz’umutekano birangira haje abapolisi bo mu ishami ryo mu mazi aba aribo bamukuramo, nubwo basanze yamaze kwitaba Imana.

Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda kujya koga batambaye imyenda yabugenewe cyangwa ngo babikorere ahantu habugenewe hari abantu bashobora kubafasha. Yasabye ababyeyi kwirinda kohereza abana babo kujya kuvoma muri iki kiyaga ngo kuko bashobora kurohama.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .