Uyu musore yarohamye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Mutarama 2025, mu cyuzi gihangano cya Bugugu giherereye mu Kagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro.
Iki cyuzi cyatunganyijwe kugira ngo cyifashishwe mu kuhira imyaka yiganjemo umuceri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Rushimisha Mark, yabwiye IGIHE ko uyu munyeshuri yajyanye n’abandi bane koga, bakora urugendo rurerure birangira mugenzi wabo ananiwe akiri mu mazi ahita arohama.
Yagize ati “Ni umusore w’imyaka 24, bagiye ku cyuzi cya Bugugu ari batanu kandi ngo bose bari bazi koga, batubwiye ko boze ahantu harehare cyane noneho bahindukiye mugenzi wabo arananirwa.”
“Aranabahamagara ababwira ko ananiwe, babiri basubiye inyuma umwe amufata akaboko ariko ngo yari yatangiye gusoma, aho bajyaga rero hari hakiri kure byageze aho rero ahita acubira baramubura.”
Rushimisha yakomeje avuga ko muri iki cyuzi harimo isayo ku buryo utapfa kubona umuntu, abo banyeshuri ngo bafashe isaha yose babanza kumushakisha bamubuze mu ijoro aba ari bwo bajya kubwira Polisi n’izindi nzego kugira ngo batabare, na bo ngo bagiyeyo ntibamubona.
Amakuru yizewe IGIHE yamenye ni uko Polisi y’u Rwanda yabonye umurambo w’uyu musore mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Mutarama 2025.
Rushimisha yasabye abaturage kwirinda kogera muri iki cyuzi kuko atari byo cyagenewe.
Uyu muyobozi yavuze ko iki cyuzi gihangano kimaze gupfiramo abantu ari na yo mpamvu bagiye gukaza umutekano mu kwirinda ko cyakomeza guteza ibibazo.
Umunyeshuri witabye Imana yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rwamagana mu mwaka wa gatatu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!