Uyu mumotari yatewe icyuma ahagana saa Sita zo kuri uyu wa Mbere mu Mudugudu wa Cyoma mu Kagari ka Mwulire mu Murenge wa Mwulire.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwulire, Rwagasana Jean Claude yabwiye IGIHE ko kuri ubu bagikurikirana amakuru neza ngo bamenye uwateye ibyuma uwo mu motari.
Ati “Uwo mumotari dusanze yapfuye bigakekwa ko yishwe n’umuntu yari atwaye, turacyabikurikirana ngo tumenye ukuri neza kuko bibaye mukanya mu masaha make ashize, uwo mumotari ngo yari atwaye umuntu hanyuma abaturage bahita baduha amakuru ko basanze yiciwe ahantu.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Twizeyimana Hamdun, yabwiye IGIHE ko uyu mu motari yishwe ahagana saa sita z’amanywa umurambo we ukaba wabonywe n’abana basanze yatewe ibyuma mu gatuza.
Yagize ati “ Mu gihe cya saa Sita nibwo hamenyekanye amakuru ko abana babonye umurambo ahantu muri Mwulire, ukaba wari watewe ibyuma mu gatuza hagati aho mu wundi mudugudu abaturage babonye umuntu ufite moto iriho amaraso baramukeka kuko yari iriho amaraso menshi bamuhagaritse arirukanka moto ayita aho basanga iyo moto ni iy’uwo mu motari.”
CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko kuri ubu bagiye kujyana umurambo ku bitaro by’Intara bya Rwamagana ubundi hagakomeza gushakishwa amakuru y’ukuntu uwo mugizi wa nabi yaboneka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!