00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Umukozi wo mu rugo yafatanwe amafaranga yari yibye shebuja

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 May 2022 saa 09:05
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rwamagana yafashe umugabo wari umaze kwiba ibihumbi 185 by’amafaranga y’u Rwanda, ayakuye kuri telefone (Mobile Money) y’uwo yakoreraga akazi ko mu rugo mu Murenge wa Rubona, Akagali ka Kabatesi, mu Mudugudu wa Midahandwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko uwafashwe yaje mu rugo rwa shebuja asaba akazi ko mu rugo. Ngo nyuma yaje kuneka umubare w’ibanga Shebuja akoresha kuri telefone ye niko kwigira inama yo kumwiba amafaranga.

Yagize ati “Yatiye Telefone shebuja amubwira ko ashaka guhamagara abo mu muryango we ngo ababwire ko yabonye akazi, aho guhamagara yahise yiyoherereza amafaranga ibihumbi 185 kuri telefone ye, agarurira telefone shebuja niko guhita atoroka.”

Yongeyeho ko kuri uwo munsi wo ku wa Gatanu ahagana saa moya z’ijoro uwibwe yarebye amafaranga asigaye kuri telefone (Mobile Money) abona ko hari amafaranga yavuyeho, ashatse umukozi ngo amubaze uko byagenze asanga yagiye.

Yahise yihutira kubibwira Polisi nayo ihita itangira ibikorwa byo gushakisha uyu mukozi, waje gufatirwa mu isanteri y’ubucuruzi ya Cyaruhogo mu Kagali ka Sovu, mu Murenge wa Kigabiro afite gusa 135,500 Frw ayandi yayaguze inkweto, imyenda ndetse n’igikapu.

Akimara gufatwa yemeye ko yatwaye amafaranga ya Shebuja ayakuye kuri Telefone, kandi ko atari ubwambere abikora yari akoze ubujura nk’ubu.

SP Twizeyimana yashimiye uyu muturage watanze amakuru ucyekwaho kumwiba agafatwa, asaba abaturage kuba maso bakajya bahisha imibare y’ibanga bakoresha kuri telefone zabo kuko bakaburizamo ibikorwa by’ abifuza kurya ibyo batavunikiye.

Uyu wafashwe yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Rubona ngo hakorwe iperereza ryimbitse mu gihe amafaranga yafatanywe ndetse nibyo yari yaguze byose babihaye uwibwe.

Aramutse ahamijwe icyaha cyo kwiba, yahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .