00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Umugore w’imyaka 38 birakekwa ko yicishijwe umwenda we

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 1 October 2024 saa 07:47
Yasuwe :

Umugore w’imyaka 38 wari utuye mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye, umwenda yari yambaye umuziritse mu kanwa, bikekwa ko yishwe.

Urupfu rw’uyu mugore rwamenyekanye mugitondo cyo kuri uyu Kabiri tariki ya 1 Ukwakira 2024 mu Mudugudu wa Gahonogo mu Kagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro. Ubuyobozi bwavuze ko inzego z’umutekano zatangiye iperereza ngo hamenyekane icyamwishe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Kigabiro, Alex Rugarukirwa, yabwiye IGIHE ko ko kuri ubu inzego z’umutekano zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane abishe uwo mubyeyi babanje kumunigisha imyenda ye.

Yaguze ati “Ni umugore wapfuye birakekwa ko yishwe. Uwo mugore yari afite imyaka 38 yari afite abana babiri, gusa abo bana babanaga na nyina mu nzu nini we akaba mu nzu nto mugikari, rero abana be bagiye kumusuhuza mugitondo mbere yo kujya mu ishuri basanga yapfuye umwenda we wari uri mu kanwa.”

Rugarukirwa yavuze ko inzego z’umutekano zagiyeyo zinatangira iperereza. Yavuze ko kuri ubu umubiri we wajyanywe ku bitaro bya Rwamagana aho uri gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane icyo yazize.

Rugarika yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe cyane cyane ku bantu bateza umutekano muke mu Mudugudu wabo ndetse n’abandi baba batazi babona aho batuye kuko akenshi aribo bateza ibibazo.

Umugore wo mu Karere ka Rwamagana yasanzwe mu nzu ye yapfuye bikekwa ko yishwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .