Rwamagana: Umugabo yiyahuye, bikekwa ko ari ukubera inkeke yahozwagaho n’umugore

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 20 Gashyantare 2020 saa 04:05
Yasuwe :
0 0

Umugabo witwa Uwizeyimana Augustin w’imyaka 55 yiyahuye yimanitse mu mugozi yakoze mu inzitiramibu, abaturanyi be bavuga ko ashobora kuba yabitewe n’ibibazo by’amakimbirane yari afitanye n’umugore we.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare ahagana saa yine z’amanywa bibera mu Murenge wa Nyakariro mu Kagari ka Gishore mu Mudugudu wa Rusagara.

Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango bavuga ko akenshi umugore yahozaga ku nkeke uumugabo, rimwe na rimwe akanamufatanya n’abana be.

Urugero ngo ni mu mwaka ushize mu kwezi kwa munani abana na mama wabo ngo bakubise se bigera n’aho yahukana ariko aza kugaruka mu rugo.

Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bavuze ko uyu mugabo nta jambo yagiraga iwe ndetse ngo nubwo yahohoterwaga yatinyaga kubibwira ubuyobozi.

Umwe yagize ati “ Bajyaga bagirana amakimbirane twa tuntu two mu ngo z’iki gihe ariko umugabo agatinya kujya kurega. Urabizi abagabo ntabwo bakunda kwiha rubanda, hari n’igihe abana be bafatanyije na nyina baramukubita arahunga aza kugaruka, ejo rero barongeye bagirana amakimbirane ashingiye ku bigori bejeje. BAvugaga ko yabigurishije akayanywera ariko we akabihakana.”

Undi muturage yagize ati “Muri iki gihe abagabo baritinya cyane sinzi impamvu ntabwo bapfa kurega, hari igihe umugabo amirirana wanabona ariyo mpamvu yafashe kiriya cyemezo, urumva ko ku mutima byakomeje kwanga bituma afata icyemezo kigayitse kuriya .”

Bamushimire Pascal we yavuze ko ibibazo by’amakimbirane bagiranaga byari bishingiye ku kutumvikana hagati ya nyakwigendera n’umugore we bitewe nuko nyakwigendera yari umusinzi ariko ngo byasaga n’ibyarangiye kuko bitari biherutse cyane.

Yakomeje agira ati “ twabonanye mu gitondo ambwira ko umugore n’abana bamushinja kwiba ibigori bejeje akabigurisha, gusa ni ibibazo bisanzwe byo mu rugo ndetse no mu myaka yashize bigeze kubigirana birarangira sinzi uko byagenze rero nagiye kumva numva ngo yiyahuye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakariro, Muhigirwa David yabwiye IGIHE ko uyu mugabo wiyahuye yabyutse yasinze ndetse ngo na nijoro yari yasinze.

Ati “Icyo twamenye yabyutse yasinze na nijoro yatashye akererewe yasinze, mu gitondo arabyuka asubira mu kabari anywa inzoga aragaruka, inka bari bafite mu rugo yari yabyaye yubaka akararo gato umugore nawe ajya gusarura ibigori mu murima, umukobwa w’umushyitsi wari uhari rero nibwo yabwirwaga n’uyu mugabo ko yumva ashaka kwigira mu ijuru akabimubwira yasinze, ngo nyuma y’iminsi itatu nshobora kwiyahura.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ubwo bavaga gusarura baje bagasanga inzu ikinze bagakenera kwinjiramo imbere bikanga, ubwo bafunguraga basanze urwego mu nzu yuririyeho yimanika.

Ku kuba uyu mugabo atagiraga ijambo iwe mu rugo, Muhigirwa yavuze ko nta makuru abifiteho kuko ayari ahari bari barayakemuye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza