00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Umugabo ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 15 bikamuviramo kujya mu buraya yatawe muri yombi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 24 Ukwakira 2020 saa 09:15
Yasuwe :
0 0

Umugabo wari utuye mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 15 akamutera inda bikamuviramo kugira imibereho mibi yanatumye yishora mu buraya yatawe muri yombi nyuma y’imyaka ibiri.

Uyu mugabo yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu n’inzego z’umutekano nyuma yo kumurarira aho yihishahishaga kwa mushiki we mu Mudugudu wa Kimicanga mu Kagari ka Rwimbogo mu Murenge wa Nyakariro.

Tariki ya 23 Ukwakira, IGIHE yatambukije inkuru y’umwana w’umukobwa w’imyaka 17 usigaye yarishoye mu buraya nyuma yo guterwa inda ku myaka 15 n’uyu mugabo akamurega ku buyobozi bw’inzego z’ibanze na Polisi ntihagire igikorwa.

Uyu mwana ngo yaje kwinjira mu buraya nyuma yaho nyina yamutotezaga akamubuza gukoresha isabune n’amavuta byo mu rugo undi atangira kujya aryamana n’abantu bakamuha amafaranga akayifashisha mu kugura ibintu nkenerwa ku mwana we, yavugaga ko ashengurwa cyane n’uburyo uwamuteye inda akidegembya nyamara inzego z’umutekano zireberera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karenge, Ntagwabira Valens, yabwiye IGIHE ko nyuma yaho aya makuru y’uyu mwana amenyekaniye abashinzwe umutekano bahise batangira gushakisha uyu mugabo baza kumenya ko akunda kurara kwa mushiki we ari naho bamufatiye.

Ati “Ubu turamufite hano kuri Station ya Karenge yafashwe, ejo twagiye kumukurikirana ahantu yari ari dusanga yahavuye, yari yaratorotse ariko yari amaze iminsi itanu agarutse, twamubuze aho yahingaga rero biba ngombwa ko tumurarira aho yararaga muri Nyakariro mu Mudugudu wa Kimicanga ari nawo yabagamo na mbere.”

Gitifu yakomeje avuga ko basanze uyu mwana ataratanze ikirego yarabimenyesheje abayobozi gusa, nyuma ngo umuryango we ushaka kumvikana n’uyu mugabo wateye inda uyu mwana ari nako bakomeze guhisha amakuru kugira ngo atabwe muri yombi.

Yasabye ababyeyi kudakomeza guhishira abasambanya abana babo kuko abazajya bafatwa babahishiriye bazajya bafatwa nk’abafatanyacyaha nabo bakabihanirwa.

Kuri ubu uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Karenge mu gihe ategereje gukorerwa dosiye agashyikirizwa Ubushinjacyaha.

Inkuru bifitanye isano: Agahinda k’umwana watewe inda afite imyaka 15, akabura ubutabera bikamuviramo kujya mu buraya


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .