Rwamagana: Ucuruza serivisi zo guhererekanya amafaranga arakekwaho gukoresha amahimbano

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 19 Ugushyingo 2020 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Kigabiro yafashe umucuruzi ukorana na kimwe mu bigo bicuruza serivisi zo kohereza no kwakira amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga ukekwaho gukoresha amafaranga y’amahimbano.

Uyu musore w’imyaka 28 bivugwa ko yafatanwe amafaranga y’u Rwanda y’amahimbano ibihumbi 100 yahaga abakiliya bamugana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko gufatwa kwe byaturutse ku muturage yari amaze kubikuriza amafaranga y’u Rwanda 13400 yajya kuyishyura kuri Banki bagasanga amwe muri ayo mafaranga ni amiganano.

Yagize ati “Yohererejwe amafaranga 13400 Frw kuri telefoni ye ngendanwa n’umuturage wari umutumye kumwishyurira amazi muri imwe muri Banki zikorera mu Karere ka Rwamagana. Yagiye ku mucuruzi wa serivisi zo kohererezanya amafaranga amubikuzaho ayo mafaranga agiye kwishyura muri banki basanga inoti ebyiri za bitanu ari impimbano.”

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko ubuyobozi bw’iyo banki bukimara kubona ayo mafaranga atujuje ubuziranenge bwahise bwihutira kubimenyesha Polisi ikorera mu Murenge wa Kigabiro.

Ati “Polisi yahise ihagera ifata uwo musore wari ufite ayo mahimbano nawe abwira Polisi uwamubikuriye ayo mafaranga. Bahise bajya aho akorera, yemera ko ariwe umubikuriye ayo mafaranga koko. Ako kanya abapolisi bakomeje kugenzura basanga afite izindi noti 18 z’ibihumbi bitanu zose ari impimbano.”

Uyu musore yahise avuga ko ayo mafaranga nawe yayahawe n’umukiliya ariko ntiyabasha kumugaragaza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yibukije abacuruzi kujya bagenzura amafaranga bahabwa kugira ngo bamenye niba atari amiganano, anabibutsa gutunga utumashini dutahura amafaranga atujuje ubuziranenge. Yanabwiye ababikuza amafaranga cyangwa abayasubizwa mu gihe bahashye ikintu runaka kujya babanza kuyagenzura mbere y’uko batandukana n’uyabahaye.

CIP Twizeyimana yashimiye ubuyobozi bwa Banki bwihutiye guha amakuru Polisi ikorera i Rwamagana, anakangurira abaturage muri rusange ko mu gihe bahuye n’ikibazo bajya bihutira gutanga amakuru.

Uyu musore ukekwa yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kigabiro kugira ngo akorerwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .