00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Ubuyobozi bwasobanuye ikusanywa ry’inkari z’abagore batwite ritavugwaho rumwe

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 13 Ugushyingo 2022 saa 05:14
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwavuze ko nta bucuruzi bwihishe inyuma y’inkari z’abagore batwite zikusanywa muri aka gace, ko ahubwo biri muri gahunda y’ ubushakashatsi bugamije gushaka umuti w’ubugumba.

Ku wa 11 Ugushyingo 2022 nibwo bamwe mu bagore batwite bo muri aka Karere bumvikanye binubira ko inkari zabo zitwarwa n’ikigo kibaha "isabuni ingana n’iy’ijana cyangwa omo, agashashi kamwe."

Undi mugore yagize ati "Ujya kwa muganga bakagusaba nimero, bakazoherereza umuganga, nyine akaza azanye ibikoresho ubundi bakajya baza, basibira nk’umunsi, baza ku wa Gatandatu, ku wa Kane no kuwa Kabiri." Yari kuri TV1.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwifashishije Twitter, bwasobanuye ko ibirimo kuba atari ubucuruzi, ahubwo bigamije ubushakashatsi.

Buti "Ni ubushakashatsi burimo gukorerwa ku nkari z’abagore batwite hashakwa umuti w’ubugumba, kandi bazitanga ku bushake bwabo nyuma yo kuganirizwa no kwemera gufasha muri ubwo bushakashatsi, nta kiguzi kirimo."

Akarere kavuga ko ikigo Loveway Rwanda Co. Ltd gifite uburenganzira cyahawe na Minisante, bwo gukora buriya bushakashatsi. Ni uburenganzira bwatanzwe ku wa 23 Gashyantare 2022.

Ubutumwa bukomeza buti "Uwabyemeye bamuha isabune yo gusukura ibikoresho yakoresheje, nta kiguzi batanga."

Muri uyu mwaka nibwo hadutse amakuru y’uko mu Karere ka Musanze inkari z’abagore batwite zabaye imari ikomeye, aho ijerekani yagurishwaga 15,000Frw.

Umuyobozi wa Loveway Rwanda, Ryan Jin, aheruka kuvuga ko inkari barimo kwegeranya bazikuramo ikinyabutabire cya hCG kiri ku rwego rw’ibanze (crude) kikajyanwa hanze gukorwamo ibyo ku rwego rwisumbuye byitwa hCG API.

Aho ngo havamo umusemburo unyuzwa mu nshinge, ugaterwa ababuze urubyaro.

Abagore batwite bo mu Karere ka Rwamagana bavuga ko amafaranga y'inkari zabo ari make

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .