00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: RIB yakebuye abumvise ihame ry’uburinganire nabi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 8 March 2025 saa 11:13
Yasuwe :

Umuyobozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Ntara y’Iburasirazuba, RIB, Rutaro Hubert, yabwiye bamwe mu bagore bitwaza amategeko bagashaka kuyakoresha nabi mu ngo zabo ko ashobora kubarengera ariko ko atabubakira imiryango, abasaba kujya bajya inama aho guhangana.

Ni ubutumwa yatanze ku wa 07 Werurwe 2025, ubwo Abadepite bagize Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko, FFRP, baganirizaga urubyiruko n’abagore cyane cyane abo mu buyobozi.

Ni ibiganiro byibanze ku iterambere ry’urubyiruko ndetse n’uruhare rw’umugore mu kubaka umuryango utekanye kandi ushoboye.

Ibi biganiro byitabiriwe na Depite Tumukunde Hope ndetse na Depite Uwababyeyi Jeannette n’abagore bari mu nzego z’ubuyobozi muri aka Karere.

Muri ibi biganiro One Stop Center Ishami rya Rwamagana rikorera mu Bitaro bya Rwamagana, ryagaragaje ko benshi mu bo bakira ari abahohoterwa biturutse ku makimbirane yo mu ngo bangana na 57%.

Amagambo akomeretsa umutima na yo aracyabwirwa abagore benshi, bavuze ko umwaka ushize bakiriye abahohotewe 1009 ariko ko 86% ari abagore na ho 14% akaba ari abagabo.

Umuyobozi wa RIB mu Ntara y’Iburasirazuba, Rutaro Hubert, yavuze ko abashakanye bakwiriye kubahana aho kubwirana amagambo atuma umwe ahoza undi ku nkeke.

Yasabye bamwe mu bagore bari mu nzego z’ubuyobozi kudahisha ihohoterwa bakorerwa ngo ni uko ari abayobozi abibutsa ko iyo ubihishe bishobora kuvamo kwicana n’ubundi bugizi bwa nabi.

Ati “Itegeko rirakurengera ariko ntabwo rizakubakira umuryango, birashoboka ko ujya wicara ukavuga uti ‘amategeko akurengera arahari’ ni byo koko RIB na Polisi barahari ariko nimutabivuga kare bizaba bibi. Nimukore byinshi mukumire amakimbirane mu ngo zanyu kandi mugire kwiyoroshya, mureme icyizere hagati yabo mwashakanye.’’

Depite Tumukunde Hope we yavuze ko bazakomeza kwigisha ko nta terambere ridashingiye ku muryango utekanye, ushyize hamwe, witaye ku burere bw’abana kugira ngo ejo bazavemo abagore n’abagabo bakwiye.

Ati “Kuba uri umuyobozi ntibigukuraho ko uri umubyeyi kandi ukaba ushinzwe n’ibindi. Ibyo rero ni inshingano zitazigera zivaho. Amategeko yaje kugira ngo yunganire umugore, uburinganire yaba mu by’amategeko ibigenerwa abagabo n’abagore babibone kimwe.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab we yavuze ko ihame ry’uburinganire ryicwa na bose hagati y’umugabo n’umugore avuga ko hari ubwo imiterere y’umuntu ku giti cye iganza, abantu bakagira ngo ni uko ari umugore cyangwa ngo ni uko ari umugore uri mu buyobozi.

Yasabye buri wese kumva neza ihame ry’uburinganire ry’uko buri wese areshya n’undi imbere y’amategeko ariko ko bidakuraho inshingano za buri wese mu kubaka umuryango.

Kuri ubu ubusinzi, imicungire y’imitungo, gucana inyuma ni bimwe mu biteza ibindi bibazo mu ngo bikanagira ingaruka ku bana babo aho bamwe bibaviramo kwisanga mu mihanda no guterwa inda mu buryo butateganyijwe.

Umuyobozi wa RIB mu Ntara y'Iburasirazuba, Rutaro Hubert, yasabye abagore bari mu buyobozi kudaceceka mu gihe bahohotewe
Bamwe mu bagore bitabiriye ibi biganiro bavuze ko bungutse byinshi
Depite Tumukunde Hope yasabye abagore kubera abandi urugero rwiza
Meya Mbonyumuvunyi yasanye ab'i Rwamagana kubahiriza ihame ry'uburinganire
Depite Uwababyeyi yasabye abagore bari mu buyobozi kudaceceka ihohoterwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .