Rwamagana: Polisi yavumbuye uruganda rw’inzoga zitujuje ubuziranenge mu rwuri rw’umuturage

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 11 Nzeri 2019 saa 10:49
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rwamagana yavumbuye uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge mu rw’urwuri rw’umuturage ruherereye mu Murenge wa Gahangeri.

Ahagana saa munani z’amanywa yo ku wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri 2019, nibwo polisi yavumbuye uru ruganda rukora urwarwa rutujuje ubuziranenge ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Muri uru ruganda rw’uwitwa Musangwa Bosco hafatiwemo litiro 9000 zihita zimenwa.
Abaturage babwiye polisi ko icupa rimwe ry’uru rwarwa rwengerwa muri urwo rwuri rigura amafaranga 500.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana yabwiye IGIHE ko inzoga zengerwaga muri uru ruganda zengwagwa hakoreshejwe tangawizi, amajyani, isukari n’umusemburo w’amandazi.

Yagize ati “Twabimenye ku makuru yatanzwe n’abaturage, ni umugabo wavuye i Kigali ajya i Gahengeri ashingamo uruganda kuko ari ahantu hitaruye abaturage ubona hagenewe ubworozi, atangira kuhengera urwarwa rutujuje ubuziranenge rwitwa Gubwaneza ku buryo yari amaze ukwezi azenga.”

Yongeyeho ko iyo izi nzoga zamaraga kwengwa zahitaga zipakizwa imodoka zikajyanwa i Kigali.

CIP Hamduni yakomeje avuga ko litiro zose uko ari ibihumbi icyenda z’urwarwa basanze muri urwo rwuri bazimennye, zari zifite agaciro ka miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda

Yasoje avuga ko abagabo bane basanzwe muri urwo ruganda bahise bajya gufungirwa kuri sitasiyo ya polisi ya Gahengeri, anaboneraho gusaba abaturage kwirinda kwishora mu nzoga zitemewe n’amategeko.

Izi nzoga zasanzwe mu rwuri rw'umuturage zihita zimenwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza