Ku wa Gatanu tariki ya 28 Gashyantare 2025, aba banyonzi bari banze kuva ku biro by’Akarere batabonye amagare yabo, nyuma y’aho bagiriye ku biro bya Polisi y’u Rwanda ishami rya Rwamagana inshuro nyinshi, bakimwa amagare yabo nyamara ibisabwa birimo n’amande baba barabyubahirije.
Simpunga Vianney uri muri aba banyonzi yavuze ko bamaze kujya kuri Polisi inshuro umunani babima amagare yabo kandi amande asabwa barayishyuye, akibaza impamvu bayimwa kandi ari yo atunze imiryango yabo.
Ati “Ubundi ko nta kanyanga nahetse, urumogi n’ibindi, kandi nkaba ntanga Mituelle n’amafaranga y’irondo kuki barifata. Mfite abana babiri biga kandi bashaka kurya.’’
Undi yavuze ko bemera guhanwa ariko bagahabwa amagare yabo, yavuze ko ashyigikiye ko abarenza amasaha yagenwe bazajya babihanirwa ariko nyuma ngo Leta ikajya ibaha amagare yabo kuko abenshi ari yo abatunze.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yabwiye IGIHE ko amabwiriza ashyirwaho n’inzego z’ibanze bo ko baba bayashyira mu bikorwa, avuga ko iyo abafatiwe amagare bamaze kwishyura baza bakayahabwa.
Ati “Ubutumwa twatanga ku banyonzi n’abandi bakoresha amagare bagomba kubahiriza amabwiriza. Ni mu rwego rwo gukumira no kurwanya impanuka cyane ko amagare nta rumuri ruhagije aba afite, mu gihe cy’umwijima usanga biteza impanuka. Ni amabwiriza yo kurengera ubuzima bwabo bagomba kuyubahiriza, utazayubahiriza tuzamufata.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko gufata aya magare biri mu buryo bwo gushyira mu bikorwa umwanzuro w’Inama Njyanama, yemeje ko igare rizajya rifatirwa mu muhanda hejuru ya Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba rizajya rifatirwa na Polisi kugeza nyiraryo yishyuye amande ya 3000 Frw.
Nyuma yo kugaragaza akababaro kabo ba nyir’amagare basabwe kwiyandika, bagahabwa amagare yabo, ariko basabwa kubahiriza ibyemezo byafashwe kuko bigamije kurengera ubuzima bwabo.
Inama Njyanama z’uturere hirya no hino zafashe umwanzuro w’uko nta gare ryemerewe kurenza Saa Kumi n’Ebyiri rikiri mu muhanda nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda igaragarije ko atera impanuka nyinshi zo mu muhanda mu masaha ya nijoro bitewe nuko nta matara agira.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!