00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Mu ruganda rukora bombo hasanzwemo urundi rukora inzoga z’inkorano

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 18 March 2025 saa 07:13
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, byatahuye uruganda rukora inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge rwari rwarahishwe mu rundi rukora bombo, rucibwa amande ya miliyoni 37 Frw ndetse inzoga rwakoraga zose zirangizwa.

Ni uruganda ruherereye mu cyanya cyahariwe inganda cya Rwamagana giherereye mu Murenge wa Mwulire. Muri iki cyanya harimo uruganda rwa LOA rusanzwe rufite ibyangombwa byo gukora bombo, amatara yo gucana na langette.

Mu kindi gice cya kane cy’uru ruganda hasanzwemo urundi ruganda rwa Generation SD C.O Ltd rukora ibinyobwa bya Igikundiro na Igisubizo, byakorwaga muri tangawizi, isukari n’ibindi byinshi.

Izi nzego zafashe ingunguru 52 zari zitazwemo izi nzoga zingana na litiro 10400.

Amakuru avuga ko izi nzoga zahakorerwaga ariko zikajya kugurishwa kure cyane mu tundi turere. Bari bamaze umwaka wose bazihakorera.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwulire, Zamu Daniel, yavuze ko kugira ngo bamenye ko muri urwo ruganda rwa LOA hakorerwa inzoga z’inkorano byaturutse ku mwanda wagaragaye usohoka muri urwo ruganda, bibaza impamvu basohora amazi asa umukara.

Ati “Mu kuza rero mu bugenzuzi twasanze hakorerwamo inzoga z’inkorano kandi zitari mu byo bagomba gukora niko kubimenya dufata icyemezo cyo kubihagarika no kubikura mu baturage bikamenwa dufatanyije na Rwanda FDA na Polisi.’’

Gitifu Zamu yakomeje avuga ko hafashwe icyemezo cyo gucibwa amande ya miliyoni 37 Frw arimo miliyoni 1 Frw acibwa umuntu ukora ibintu adafitiye ibyangombwa n’andi ajyanye n’ibikorwa akora n’agaciro kabyo.

Uyu muyobozi yasabye abashaka gukora inganda nto kujya babanza bakuzuza ibisabwa.

Ubuyobozi bwa Rwanda FDA, Polisi n’inzego z’ibanze bahise bafunga uru ruganda, uwari umuyobozi warwo atabwa muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza mu kugenzura uburyo uru ruganda rwakoraga. Bivugwa ko bakoreshaga abakozi 20 bakuraga mu tundi turere, kenshi ngo bakaba bakoraga mu masaha ya nijoro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .