00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: MTN yegereye abakiliya bayo, ibizeza serivisi inoze

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 26 August 2022 saa 12:00
Yasuwe :

Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda yasangiye na bamwe mu bakiliya bayo bo mu Karere ka Rwamagana, yumva ibibazo bafite ndetse ibizeza kubikemura.

Iri sangira ryabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Kanama 2022. Ni igikorwa ngarukamwaka kigamije kwita ku bakiliya.

Mu byasobanuriwe aba bakiliya harimo uburyo bwa Prestige, butanga serivisi z’inyongera ku bakiliya bakoresha nibura 5000 Frw buri kwezi.

Basobanuriwe ko ubu buryo aho uri hose ku Isi ushobora kubukoresha, kandi ko ubu pack ya Prestige ushobora kuyigura mu kwezi kumwe, kwarangira itarashira ukayikomezanya mu kundi, aho guhita irangira nk’uko byari bisanzwe.

Banabwiwe ko umuntu ukoresha Packs za Prestige yemerewe kohereza amafaranga ku buntu.

Abakiliya baneretswe uburyo bwabafasha mu gukoresha internet ihendutse yo mu rugo, bwashyizweho na MTN Rwanda.

Umulinga Dahlia ukora mu ishami ry’iyamamazabikorwa, yavuze ko bahuye n’abakiliya kugira ngo babasobanurire serivisi nshya n’izisanzwe bagiye bavugurura, zirimo izijyanye na Internet na serivisi za Prestige.

Ati "Abakiliya bacu turabasaba gukomeza kubana natwe, kuko badahari natwe ntitwaba duhari. Turabasaba gukomeza gukoresha serivisi za MTN Rwanda kandi tukabizeza ko tuzakomeza kubaha serivisi nziza."

Bamwe mu bakiliya bitabiriye iki gikorwa, bishimiye kwegerwa na MTN Rwanda ngo yumve ibitekerezo byabo.

Fred Ntakirutinka yashimiye MTN Rwanda yabashije kubegera ikumva ibibazo n’ibitekerezo bafite, kugira ngo ibikemure.

Nzabandora Vianney we yagize ati "Ndashimira MTN Rwanda ko yanzirikanye mu banyamuryango bayo, maze imyaka 12 nyikoresha kandi yanyubakiye izina ituma ubucuruzi bwanjye burushaho kwihuta, kandi butera imbere. Ndabashimira rero ko bumvise ibitekerezo byanjye."

Mu bibazo abakiliya bagaragarije MTN Rwanda harimo umuyoboro (réseau/network) usanga udahagije mu bice bimwe na bimwe.

Bijejwe ko iki kibazo bagiye kugikurikirana kigakemurwa burundu.

MTN Rwanda yanasuye ikigo nderabuzima cya Rwamagana, itanga ibikoresho by’ibanze ku babyeyi bahabyariye muri iyi minsi, muri gahunda yo gusaranganya ku nyungu babonye, bakayifashamo abakiliya babo.

Biteganywa ko iki gikorwa MTN Rwanda izagikomereza mu turere twa Rubavu, Rusizi na Huye. Muri utwo turere abakiliya bazegerwa, baganirizwe kuri gahunda na serivisi zitandukanye z’iki kigo.

MTN Rwanda yasangiye n'abakiliya bayo muri Rwamagana
Abakiliya batanze ibitekerezo kuri serivisi za MTN Rwanda
MTN Rwanda yifatanyije n'ababyeyi bo mu bitaro bya Rwamagana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .