Rwamagana: Minisitiri Nyirahabimana yashimye uruhare rw’abaturage mu kurwanya imirire mibi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 16 Ugushyingo 2018 saa 09:23
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango Amb. Nyirahabimana Solina yacyeje intambwe imaze guterwa n’Akarere ka Rwamagana mu kurwanya imirire mibi, asaba utundi turere kuyigiraho.

Yabigarutseho ku wa Gatatu ubwo yari i Rwamagana mu kureba uko aka karere gashyira mu bikorwa gahunda zo kurwanya imirire mibi kifashishije ibigo mboneza mikurire by’abana bato, bigizwemo uruhare n’abaturage.

Yasuye ibigo mbonezamikurire biri mu mirenge ya Mwulire na Munyiginya, anasura icyumba cyihariye cy’umurenge wa Gishari gikurikiranirwamo uko imikurire y’abana yifashe muri uyu murenge.

Ibarura ryakozwe mu Ukwakira 2018 ryerekanye ko Rwamagana ifite abana 175 bagifite ikibazo cy’imirire mibi, bavuye kuri 664 babaruwe umwaka ushize.

Muri aba 175, abari mu mutuku ni 18 naho abari mu muhondo ni 157 kandi ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko bufite icyizere ko n’abo mu minsi mike bazavamo.

Minisitiri Amb. Nyirahabimana yashimye uburyo abaturage bagira uruhare mu kurwanya imirire mibi muri aka karere.

Ati “Icyo nashimye ni uruhare abaturage bagira mu kwiyubakira ibigo mbonezamikurire bahereye ku byo bafite batarindiriye ubufasha bwa leta. Nanashimye uburyo umuturage ari umufatanyabikorwa muri serivisi zo kurwanya imirire mibi, ku buryo bibaye byiza n’abandi bo mu tundi turere baza kubigiraho uko bikorwa.”

Yasabye abaturage gukomereza ku muvuduko bariho ntibazasubire inyuma, anabakangurira gukomeza gufasha n’abandi hirya no hino kugira ngo barandure ikibazo cy’imirire mibi ikunda kugaragara mu bana.

Yanashimye uruhare rw’abajyanama b’ubuzima mu gukurikirana imiryango iba yagaragaweho n’iki kibazo.

Karigirwa Francine urerera mu kigo mbonezamikurire cya Mwulire, yabwiye IGIHE ko yahaje umwana we afite bwaki ikabije, ariko ubu yakize.

Ati “Nkigera hano umwana wanjye yari ari mu mutuku ni ukuvuga ngo yari afite bwaki ikabije, ariko nyuma yo kugera aha banyigishije guteka indyo yuzuye, umwana nawe baramwondora ava muri wa mutuku ubu ameze neza cyane.”

Karigirwa avuga ko atigeze abura ibyo agaburira umwana we ariko, yabimuhaga nabi bigatuma arwara bwaki.

Yakomeje avuga ko bitewe n’uko asigaye azi guteka indyo yuzuye no kwita ku mwana we, adashobora gusubira inyuma. Akangarurira abandi babyeyi kugana amarerero bakabigisha gutegura indyo yuzuye.

Akarere ka Rwamagana gafite amarerero 96 n’ibigo mboneza mikurire byita ku bana 27, birimo 15 byubatswe n’abaturage.

Minisitiri Nyirahabimana yasuye uturima tw'igikoni twakozwe n'abaturage
Minisitiri Nyirahabimana yaganirije abaturage ku kuboneza imirire
HIfashishwa imbonerahamwe mu kugaragaza uko umwana ahagaze mu mirire
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab aganira n'abaturage
Minisitiri Nyirahabimana yanasuye ingo mbonezamikurire ziba mu midugudu, aho zikurikirana abana bagaragaweho ikibazo cy'imirire mibi
Abajyanama b'ubuzima banafasha abaturage kurwanya imirire mibi, aha berekanaga uko bapima abana
Minisitiri Nyirahabimana yanahaye abana amata

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza