00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Inzego z’ibanze zashinjwe kugenda gahoro mu ifatwa ry’abasambanya abana

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 15 Nzeri 2021 saa 07:20
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Karere ka Rwamagana batunze agatoki Leta mu kugenda biguru ntege mu guta muri yombi abatera inda abangavu nyamara ngo hari ubwo baba baberetswe.

Ibi babivuze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Nzeli 2021 mu Murenge wa Fumbwe ubwo ubuyobozi bw’aka karere bwari buri mu bukangurambaga bwiswe “Tujyanemo mu kurengera abana” bugamije guhashya ihohoterwa rikorerwa abangavu batewe inda bakiri bato, bukaba bwaratangijwe tariki ya 8 Nzeli bukazarangira tariki ya 30 Nzeli.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutoni Jeanne, yavuze ko impamvu yatumye bategura ubu bukangurambaga ari ukugira ngo barengere abana mu byiciro bitandukanye.

Ati “Muri ubu bukangurambaga harimo ibice bitatu birimo kurengera abana, kubarinda ubuzererezi no gukoreshwa imirimo ivunanye, kubarinda COVID-19 n’ibindi bibazo bitandukanye.”

Yakomeje avuga ko bamaze kubona iki gihe cy’ibiruhuko ndetse n’ingaruka za COVID-19 aho abana bamwe na bamwe bataye ishuri abandi bagashinga ingo imburagihe, batekereje gukora ubu bukangurambaga kugira ngo bafatanye n’izindi nzego z’ibanze n’ibindi byiciro bitandukanye kugira ngo barengere umwana w’umunyarwanda.

Ati “ Ibyo nitubifatanya tukarengera umwana turumva tuzagira abana benshi bazasubira mu ishuri, tugire n’abana bake bazerera cyangwa nta bana na bake cyangwa se nta numwe ukizerera.”

Uyu muyobozi yavuze ko muri ubu bukangurambaga hazibandwa ku kwegera ababyeyi b’abana bataye ishuri, ababyariye imburagihe n’abandi bagiye bagira ibibazo kugira ngo bafatanye mu gukumira hakiri kare no kugarura abari baravuye iwabo.

Abaturage batunze agatoki Leta mu idindira ryo gufata abateye inda abana

Mukashema Fausta utuye mu Mudugudu wa Rugenge mu Kagari ka Nyagasambu mu Murenge wa Fumbwe, yavuze ko kimwe mu byo basaba Leta ari ukongera imbaraga mu gufata abatera inda abangavu.

Ati “ Icya mbere Leta yakora kuko raporo y’abatewe inda tuba twayitanze, yashyiramo ingufu igakurikirana abatewe inda ntibashyiremo kujenjeka.”

Mukashema yavuze ko hari ubwo bakora raporo nk’iy’abana batewe inda bakabishyikiriza inzego z’ibanze n’iz’umutekano ariko ntibahite bakurikirana abateye inda abo bana, bikarangira bamwe batorotse kandi bitari bikwiriye.

Gashikazi Alphonse utuye mu Mudugudu wa Nshinga mu Kagari ka Nyamirama, yavuze ko uruhare rw’umubyeyi arirwo rukwiriye kubanza kugaragara mbere y’uko ubuyobozi bwita kuri abo bana bunabaha ubufasha.

Ati “ Hari ukuntu uruhare rw’ababyeyi rwadohotse bitewe n’imyitwarire y’abana, iyo rero ababyeyi babigizemo uruhare umwana yananirana bakamwereka ubuyobozi nabwo bukamufasha, iyo ibyo bikozwe hari ikigabanuka muri kwa kunanirana.”

Yakomeje asaba na Leta kongera imbaraga mu gufata abatera inda abangavu ngo kuko hari ubwo ibigendamo gake bigatuma batoroka.

Kuri ubu mu Karere ka Rwamagana habarurwa abana 286 batewe inda bari munsi y’imyaka 18, ubuyobozi bukaba butangaza ko buri gukorana n’izindi nzego mu kumenya ababateye inda no kubasubiza mu ishuri.

Ababyeyi batanze ibitekerezo ku ngamba zikwiriye mu rugamba rwo guhashya ifatwa ku ngufu ry'abana
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel yitabiriye ubu bukangurambaga
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mutoni Jeanne yavuze ko muri ubu bukangurambaga bazibanda ku kwigisha ababyeyi n'abana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .