Rwamagana: Inyubako y’itorero iri kugurishwa mu cyamunara

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 20 Gicurasi 2020 saa 10:47
Yasuwe :
0 0

Urusengero rw’Itorero Agape Sanctuary Church in Rwanda ruherereye mu Kagari ka Gishore mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana ruri kugurishwa mu cyamunara kugira ngo haboneke miliyoni 70 Frw iri torero rifitiye Twagirayezu Jean Damascène.

Mu 2017, Twagirayezu yagiranye amasezerano n’itorero Agape kugira ngo abubakire insengero n’ibindi bikorwa bitandukanye, mu zo yubatse harimo ururi mu Mudugudu wa Nyirabuhene mu Kagari ka Gishore.

Agape Sanctuary Church yinjiye muri uwo mushinga ihanze amaso abaterankunga bagombaga guturuka hanze y’igihugu birangira batabonetse, ribura amafaranga yo kwishyura Twagirayezu.

Ikibazo cyarabyimbye ndetse iri torero rigezwa mu nkiko. Twagirayezu yitabaje Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Kigali ruca urubanza mu mwaka ushize wa 2019 aho byarangiye atsinze iri torero ndetse ritegekwa kumwishyura miliyoni 70 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iri torero ngo ryananiwe kuyamwishyura yitabaza umuhesha w’inkiko w’umwuga, witwa Ingabire Uwayo Lambert bateza kashe mpuruza maze batangira gufatira imitungo y’itorero yose.

Ingabire yabwiye IGIHE ko yabanje kwishyuza Itorero rya Agape ku neza miliyoni 70 Frw ntiryishyura bituma hakurikiraho gushakisha imitungo yaryo itangira kugurishwa.
Ati “Nandikiye Ikigo cy’Ubutaka kimpa imyirondoro yose y’imitungo y’itorero rya Agape, ubwo rero n’urwo rusengero uri kumva ruri muri cyamunara ruri mu mutungo wa Agape, ruri kugurishwa kugira ngo harangizwe urwo rubanza.”

Yakomeje avuga ko cyamunara ya mbere yabaye tariki ya 15 Gicurasi yitabirwa n’abantu nka batanu ariko birangira urusengero rutagurishijwe kubera ko abayitabiriye batanze amafaranga make ugereranyije n’agaciro karwo.

Ati “Batanze amafaranga make ndayisubika, batangaga miliyoni eshatu kandi igenagaciro ryaragaragaje ko nubwo [urusengero] rutaruzura rufite agaciro ka miliyoni 14 Frw. Cyamunara y’ubutaha izakorwa tariki ya 22 Gicurasi saa Yine za mu gitondo.”

Ingabire yanavuze ko uru rusengero ruri kugurishwa nyuma y’ibindi bibanza bitatu byagurishijwe miliyoni 12 Frw. Ikigamijwe ni ukugwiza miliyoni 70 zategetswe n’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Kigali.

Ati “Imitungo imaze kugurishwa ni itatu yo byaranarangiye yagurishijwe mbere y’ukwezi kwa gatatu, gusa urutonde ruracyari rurerure iyo itatu havuyemo miliyoni 12 Frw kandi itegeko rivuga ko umutungo w’uwatsinzwe uhinduka ingwate y’uwamutsinze, ubwo rero tuzayigurisha yose mpaka tubonye ayo mafaranga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakariro, Muhigirwa David, we avuga ko hashize imyaka irenga ibiri urwo rusengero rutagisengerwamo.

Yakomeje avuga ko ya gahunda yo gufunga insengero zitujuje ubuziranenge abahayoboraga batahagarutse.

Uretse uyu mugabo waburanye n’Itorero Agape akaritsinda, IGIHE yamenye ko hari n’undi witwa Ndagijimana Jean uryishyuza miliyoni 53 Frw aho yagendaga abagurira ibibanza bubakagaho insengero bakazamwishyura nyuma ndetse afite n’amasezerano yasinyweho n’Umuvugizi w’iri torero Arch Bishop Rubuguza Léonard.

Urusengero rw’Itorero Agape Sanctuary Church in Rwanda ruri kugurishwa mu cyamunara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .