00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Impinduka mu mikorere y’uruganda rwavuzweho gukora igikoma aho gukora umutobe

Yanditswe na Niyitanga Jean Paul
Kuya 5 Ugushyingo 2020 saa 05:43
Yasuwe :
0 0

Mu minsi ishize Abadepite bahase ibibazo abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere ry’Inganda (NIRDA) kubera idindira ry’uruganda ruzajya rwenga inzoga mu mutobe w’ibitoki ariko rukaba rwari rwarananiwe gukora bitewe n’uko hari imashini itarakoraga umutobe wifuzwaga ari byo byiswe ‘igikoma’ bigateza urujijo.

Icyo gihe ubuyobozi bwa NIRDA bwijeje abadepite ko ikibazo cyari gihari cyagombaga gukemuka bitarenze ukwezi kwa Cyenda uyu mwaka.

IGIHE yifuje kumenya niba koko ikibazo uru ruganda rwari rufite cyaba cyarakemutse maze tuvugana n’ubuyobozi bwa NIRDA ndetse n’ubuyobozi bw’uru ruganda ruherereye mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Mwurire, Akagari ka Bushenyi.

Umukozi ushinzwe itumanaho muri NIRDA, Jean d’Amour Mbonyinshuti, yabwiye IGIHE ko uru ruganda rwubakiwe gukora inzoga zenze mu mutobe w’ibitoki, ibi ngo bikaba byari bikubiye muri gahunda y’uruganda iwacu.

Ngo nubwo mu minsi ya mbere imashini zabanje kunanirwa gukora umutobe ufite ubwiza bwifuzwaga, ubu ngo icyo kibazo cyarakemutse kuko ngo guhera mu mpera za Nzeri uruganda rwatangiye gukora neza.

Yagize ati “Mu mpera z’ukwezi kwa Cyenda uruganda bararusuzumye. Ubu barimo gushaka abakozi ngo buzuze ikipe y’abakozi bakenewe, ubu rufite abarushinzwe rurimo gukora kandi ibicuruzwa birimo birasohoka. Kugeza ubu ntwabwo bigeze bahagarara, bafite inzoga zirihanze zipfundikiye na divayi yabo iri hanze ubu.”

Uru ruganda ngo rufite ubushobozi bwo kwenga umutobe ungana na litilo 2800 ku munsi umwe. Inzoga bakoze ubu zitegereje guhabwa icyemezo cy’ubuziranenge.

Umuyobozi Mukuru w’uru ruganda, Bazirihe Valens, yabwiye IGIHE ko ikibazo kitari kiri ku mashini zikora umutobe mubi ahubwo ngo cyari kiri ku bumenyi buke bw’abazikoreshaga mbere kuko ngo ubu urganda rurakora neza kandi nta mashini nshya = yaguzwe.

Ati: “Ubu turimo gukora. Twatangiriye ku kureba ku bijyanye no kureba niba imashini zikora neza. Twarazirebye kandi twasanze zikora.”

Yakomeje asobanura uko byari byagenze mbere agira ati: “Hari habayeho ikibazo cy’abantu batazi kuzikoresha, aho mpagereye nashatse ababizobereye badufasha kugira ngo tuzihagurutse, ubu zirakora neza ziratanga umutobe. N’ejo abadepite baradusuye turenga bareba, turakamura umutobe usohoka bareba atari nka bya bindi naje nsanga bavuga ngo imashini zitanga igikoma.”

Barateganya gukora inzoga z’ubwoko butatu zirimo iyitwa “Butunda” izaba ikoze mu mutobe w’umwikamire (utashyizwemo amazi na make) uzajya uvangwamo ifu y’amasaka, hakaba n’inzoga yitwa “Inkangaza” izaba ikozwe mu mutobe uvanzemo amazi make, ubuki ndetse n’ifu y’amasaka, bakazanakora kandi “urwagwa” rusanzwe rw’umutobe uvanzemo amazi n’ifu y’amasaka.

Uru ruganda kandi ngo ruzanakora divayi ikozwe mu bitoki ndetse ubu ngo hari iyo bataze izamara amezi atandatu itaze. Banafite gahunda yo gukora imitobe yo mu bitoki (banana juice) itunganyijwe neza.

Yavuze ko bateganya gutangirana n’abakozi 15 bahoraho n’abandi basaga 30 ba nyakabyizi.

Ubuyobozi bwarwo bwavuze ko ikibazo cyaterwaga n'ubumenyi buke mu gukoresha izi mashini
Uru ruganda byavugwaga ko aho gukora umutobe rukora igikoma
Umutobe wa mbere wamaze gukorwa hategerejwe ko ugenzurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .