Abacaniwe ni imiryango 40 yahawe imirasire y’izuba, ibiro by’Akagari ka Gatare n’Ivuriro ry’Ibanze ‘Poste de Sante ya Gatare’ itari ifite umuriro wo gukoresha mu kazi ka buri munsi.
Abaturage bagaragaje ko kuba guhabwa umuriro bigiye kubafasha cyane ko mbere babagaho mu mwijima.
Mutabaruka Jerôme yagize ati “Mbere nari ndi mu kizima ariko ubu ngiye kuzajya mbonesha. Byangoraga cyane kuko nacanaga agatoroshi kandi byari bigoye no guhora nkagura bitoroshye. Ubu ndabona, mu nzu harabona rero byanshimishije cyane.”
Mukamana Beatrice nawe yemeje ko bigiye kumufasha by’umwihariko bikazafasha abana be biga kujya basubiramo amasomo ku mugoroba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’AKagari ka Gatare, Uwayisenga Vestine, yagaragaje uburyo imikorere yari igoye nta muriro bafite.
Yavuze uburyo byasabaga gukora urugendo rwo kwerekeza ku biro by’Umurenge wa Nyakariro kugira ngo batange serivisi zasabaga ikoranabuhanga zirimo n’ibyangombwa bikunze gusabwa n’abaturage.
Umuriro wahawe ibiro by’Akagari utandukanye n’iyahawe abaturage kubera ko hari uburyo bwo kuzajya bashyira umuriro muri mudasobwa na internet ikabasha gukora neza, bityo kuri za serivisi byasabaga ko bakora ingendo ndende bikaba bitazongera kubaho.
Kuri ‘Poste de Sante’ yahawe umuriro, Umuyobozi wayo, Niringiyimana Jean Danny, yagaragaje ko ubundi serivisi zatangwaga ku manywa ariko kuri ubu zigiye no kujya zitangwa nijoro.
Umuyobozi w’Umuryango Umbrella for Vulnerable, Sheikh Saleh Habimana, yabwiye IGIHE ko bahisemo gukora igikorwa cyo gucanira iyo miryango mu rwego rwo kuyikura mu mwijima no gushyikira gahunda ya Leta yo kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage bose nibura bitarenze 2024.
Yagize ati “Twiyemeje kunganira Leta muri gahunda yo kugeza ku Banyarwanda bose umuriro n’amazi. Twahisemo urumuri kubera ko na Perezida wa Repubulika arwanya umwijima, duhitamo n’amazi kubera ko aho yageze n’isuku iba yahageze kandi amazi ni isoko y’ubuzima. Abaturage tubasaba kubungabunga ibikorwaremezo tuba twabahaye kuko aba ari ibyabo ariko natwe dukomeza kubikurikirana.”
Sheikh Habimana yavuze hatanzwe imirasire na radiyo zizafasha aba baturage kumenya aho igihugu kigeze.
















Amafoto: Ntabareshya Jean de Dieu
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!