Iyi mibiri yashyinguwe mu cyubahiro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Mata 2025 ubwo hibukwagwa ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ku musozi wa Mwulire uherereye mu Karere ka Rwamagana.
Ni umuhango witabiriwe na Visi Perezida wa Sena, Solina Nyirahabimana; ba Visi Perezida b’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Belyne Uwineza na Sheikh Mussa Fazil Harerimana; Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, Abadepite, Abasenateri, abo mu nzego z’umutekano n’abaturage benshi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko Mwulire yahoze iri muri Komine Bicumbi yayoborwaga na Semanza Laurent wari Interahamwe ruharwa.
Yavuze ko aka karere kabarizwamo inzibutso 11 zishyinguyemo imibiri 84.147 aho zigaragaza ubukana n’ubugome ndengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe muri Rwamagana.
Furaha Eugene wavuze mu izina ry’abashyinguye ababo, yavuze ko imibiri 96 yashyinguye ari imibiri iy’Abatutsi bari batemwe n’Interahamwe ntibapfe ako kanya zibarunda mu nzu yari hafi aho.
Interahamwe zumvise ko Inkotanyi ziri hafi kugera i Mwulire zibasenyeraho ya nzu bituma bose bahapfira.
Furaha yavuze ko iyo mibiri yabonetse muri uyu mwaka nyuma y’aho amakuru atanzwe n’umuntu wari ugiye guhinga muri uwo murima akaba ariwe werekana ko aho hantu hari imibiri myinshi y’abatutsi bahiciwe.
Umunyambanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Mujyambere Louis de Montfort, yavuze ko Ibuka yifuza gushyira imbaraga n’ubuvugizi ku irangiza ry’imanza nke z’imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside kuri ubu zikaba zitari zarangizwa.
Zimwe mu mpamvu zitangwa ngo harimo abishyuzwa badafite ubwishyu, amarangizarubanza adateyeho kashe mpuruza, abishyuzwa badafite imitungo n’ibindi byinshi.
Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, Solina Nyirahabimana, yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Mwulire n’abafite ababo bashyinguye uyu munsi.
Ati ‘‘Ubutegetsi bubi bwari bwabwiye Abatutsi ko bubamaraho ariko ubutegetsi bwiza buje burababwira buti muhumure, muragashira yasimbuwe na murakabaho kandi ubu abanyarwanda twese turashimira ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zitanze zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.’’
Nyirahabimana yasabye buri wese gusigasira ibyagezweho no kuraga abana be ubumwe, yasabye urubyiruko kandi gukoresha neza amahirwe bafite yo kuvukira no gukurira mu gihugu kitarimo amacakubiri, bakarangwa no kunga ubumwe no guharanira ko Jenoside itazasubira ukundi.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mwulire rushyinguyemo imibiri 27.088, kuri ubu hakaba hanashyinguwemo indi mibiri 96 yabonetse.













TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!