00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Imibiri 96 y’Abatutsi biciwe ku musozi wa Mwulire yashyinguwe mu cyubahiro (Amafoto)

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 19 April 2025 saa 01:12
Yasuwe :

Imibiri 96 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku musozi wa Mwulire uherereye mu Karere ka Rwamagana yashyinguwe mu cyubahiro, abakiri bato basabwa kunga ubumwe no guharanira ko Jenoside itazongera ukundi.

Iyi mibiri yashyinguwe mu cyubahiro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Mata 2025 ubwo hibukwagwa ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ku musozi wa Mwulire uherereye mu Karere ka Rwamagana.

Ni umuhango witabiriwe na Visi Perezida wa Sena, Solina Nyirahabimana; ba Visi Perezida b’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Belyne Uwineza na Sheikh Mussa Fazil Harerimana; Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, Abadepite, Abasenateri, abo mu nzego z’umutekano n’abaturage benshi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko Mwulire yahoze iri muri Komine Bicumbi yayoborwaga na Semanza Laurent wari Interahamwe ruharwa.

Yavuze ko aka karere kabarizwamo inzibutso 11 zishyinguyemo imibiri 84.147 aho zigaragaza ubukana n’ubugome ndengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe muri Rwamagana.

Furaha Eugene wavuze mu izina ry’abashyinguye ababo, yavuze ko imibiri 96 yashyinguye ari imibiri iy’Abatutsi bari batemwe n’Interahamwe ntibapfe ako kanya zibarunda mu nzu yari hafi aho.

Interahamwe zumvise ko Inkotanyi ziri hafi kugera i Mwulire zibasenyeraho ya nzu bituma bose bahapfira.

Furaha yavuze ko iyo mibiri yabonetse muri uyu mwaka nyuma y’aho amakuru atanzwe n’umuntu wari ugiye guhinga muri uwo murima akaba ariwe werekana ko aho hantu hari imibiri myinshi y’abatutsi bahiciwe.

Umunyambanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Mujyambere Louis de Montfort, yavuze ko Ibuka yifuza gushyira imbaraga n’ubuvugizi ku irangiza ry’imanza nke z’imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside kuri ubu zikaba zitari zarangizwa.

Zimwe mu mpamvu zitangwa ngo harimo abishyuzwa badafite ubwishyu, amarangizarubanza adateyeho kashe mpuruza, abishyuzwa badafite imitungo n’ibindi byinshi.

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, Solina Nyirahabimana, yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Mwulire n’abafite ababo bashyinguye uyu munsi.

Ati ‘‘Ubutegetsi bubi bwari bwabwiye Abatutsi ko bubamaraho ariko ubutegetsi bwiza buje burababwira buti muhumure, muragashira yasimbuwe na murakabaho kandi ubu abanyarwanda twese turashimira ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zitanze zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.’’

Nyirahabimana yasabye buri wese gusigasira ibyagezweho no kuraga abana be ubumwe, yasabye urubyiruko kandi gukoresha neza amahirwe bafite yo kuvukira no gukurira mu gihugu kitarimo amacakubiri, bakarangwa no kunga ubumwe no guharanira ko Jenoside itazasubira ukundi.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mwulire rushyinguyemo imibiri 27.088, kuri ubu hakaba hanashyinguwemo indi mibiri 96 yabonetse.

Imibiri 96 ni yo yashyinguwe mu cyubahiro
Abayobozi b’uturere twa Kayonza na Rwamagana bashyira indabo ahashyinguye Abatutsi
Abadepite batandukanye bitabiriye uyu muhango
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa na Visi Perezida wa Sena, Solina Nyirahabimana bitabiriye uyu muhango
Senateri Havugimana Emmanuel yatanze ikiganiro cyagarutse ku mateka y’u Rwanda
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko muri aka Karere hari inzibutso 11 zishyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 84
Furaha Eugene wavuze mu izina ry’abashyinguye ababo, yashimiye RPA yahagaritse Jenoside
Visi Perezida wa Sena Solina Nyirahabimana yasabye abakiri bato kunga ubumwe
Mujyambere Louis de Montfort wari uhagarariye Ibuka yashimiye Leta ku bufasha iha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .