Bamwe muri aba bana b’abakobwa bari barabyariye iwabo bagacikishiriza amashuri, bongeye kugira icyizere nyuma yo gufashwa n’umushinga ‘Igire Turengere Abana’, uterwa inkunga na FXB binyuze muri USAID.
Umuhoza Phiona wo mu murenge wa Fumbwe mu karere ka Rwamagana, yabyariye iwabo akiri muto ubuzima bubanza kuba bubi.
Yaje guhura n’umuryango FXB, umuhuriza hamwe na bagenzi be bigishwa imyuga itandukanye ijyanye n’ubwiza na Salon.
Ati “Njye nahisemo ibyo gukora Make up, nko mu cyumweru nshobora kwinjiza ibihumbi 25 Frw.”
Uyu mukobwa uvuga ko yongeye kugira icyizere amaze kubona ko ubuzima bushoboka.
Ati “Iyo umuntu abyaye akiri muto, uko abantu bamufata biba bigoye. Mbere nari mu rugo mu gikari kubera sosiyete ariko ubu nsigaye nigurira utuntu. Mbere no kwigurira imyenda ntabwo nabishoboraga”.
Uwamahoro Lydivine ni mugenzi we na we ukomoka mu murenge wa Fumbwe. Yavuze ko kubura amakuru ajyanye n’imyororokere ndetse n’ubukene biri mu byatumye agwa mu bishuko byo guterwa inda.
Ati “Nabyaye nkiri muto, mbyarira iwacu mu rugo kuko hari byinshi ntari nakamenye, ntarasobanukirwa iby’ubuzima bw’imyororokere n’uko umukobwa yakwiteza imbere.”
Uwamahoro avuga ko nyuma yo kwigishwa imyuga ijyanye na Salon akanahugurwa ku buzima bw’imyororokere, yongeye kwigirira icyizere cyo kubaho.
Ati “Nabyaye ndi muto, ubuzima bwari bugoye ntacyo nari nshoboye gukora ariko aho FXB yaziye ndasuka, nigisha abandi bana kandi nkabona n’amafaranga. Ikintu cyakorwa ni ugushishikariza abana b’abamobwa bakigishwa hakiri kare kuko twebwe ubumenyi twarabuhawe.”
Umuyobozi w’Umushinga Igire Turengera Abana, uterwa inkunga na FXB binyuze muri USAID, Mujawamariya Nadine, yavuze ko bahisemo kwita ku buzima bw’abana bari hagati y’imyaka 10 na 14.
Impamvu ngo ni uko iyo ubuzima bwabo bwangiritse kuri iyo myaka, bibakurikirana ubuzima bwose.
Ati “Gushyiramo imbaraga ni inshgingano zacu kuko ni abanegihugu, ibyo bakora nibyo biteza imbere igihugu. Umwana w’umukobwa ni umwarimu mwiza, ni umurezi, ni umubyeyi w’igihugu, rero kumufasha ni iby’agaciro.”
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza mu karere ka Rwamagana, Umutoni Jeanne , yavuze ko kwita ku buzima bw’umwana w’umukobwa ari inyungu kuri we no ku gihugu.
Ati “Iyo umwana w’umukobwa iyo ubuzima bwe ari buzima aba azaba umubyeyi mwiza kandi agafatanya na basaza be gukora. Ni inyungu kuri we ariko akazanagira umuryango mwiza igihugu cyikabyungukiramo.”
Visi Meya Umutoni yasabye urubyiruko kwimenya rukirinda ibishuko ariko rukanakoresha neza amahirwe rubona mu kwiteza imbere.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!