00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Ibyihariye ku miyoborere mishya y’Amasite igaragara mu Mudugudu w’Akinteko

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 31 August 2024 saa 08:42
Yasuwe :

Umudugudu w’Akinteko uherereye mu Kagari ka Rweri mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana washyizeho imiyoborere mishya muri uyu Mudugudu, aho hagati y’Umuyobozi w’Umudugudu n’uw’Isibo bongeyemo abaturage babiri b’inyangamugayo bayobora Site y’ingo 50, bikabafasha kurushaho kwikemurira ibibazo.

Amasite ni agashya abaturage bo muri uyu Mudugudu bishyiriyeho kugira ngo bibafashe mu kwikemurira ibibazo batarindiriye kubigeza ku muyobozi w’Umudugudu.

Umuyobozi wa Site n’umwungiriza we baba bayobora Amasibo atanu aho Isibo imwe bayihaye ingo icumi. Umuyobozi w’Isibo atanga raporo ku muyobozi wa Site na we agatanga raporo ku muyobozi w’Umudugudu.

Uyu Mudugudu ugizwe n’ingo zirenga 300 ubarizwamo abayobozi b’Amasite batandatu n’abungiriza babo bagira uruhare mu kumenya ibibazo by’ingo 50 ziba ziri muri buri site. Abaturage babita Abayobozi b’Umudugudu bungirije.

Habumugisha Isaie uyobora Site ya Manene, yavuze ko afite Amasibo atanu, buri mugoroba ngo ahabwa raporo n’Umuyobozi w’Isibo ku kuntu mu Isibo ye umutekano wiriwe n’ibibazo byahagaragaye. Ibibazo ngo akunze gukemura ni ibijyanye n’amakimbirane hagati y’abashakanye kuko ibindi by’ubujura usanga Mutwarasibo yabikemuye.

Ati “Iyo hari ikibazo kitunaniye cyangwa tubona kigoranye dukora raporo tukakigeza ku muyobozi w’Umudugudu hanyuma tukajyayo na ba bantu tukagishakira igisubizo. Ibi byatumye nta bibazo byinshi bigaragara mu Mudugudu wacu, yewe no mu Kagari ntabwo bajya bakira ibibazo byacu byinshi kuko ibyinshi turabyikemurira.”

Umuyobozi w’Umudugudu w’Akinteko, Twagirayezu Daniel, yavuze ko Umudugudu we ubarizwamo ingo 312 ku buryo gushyiraho Site byamufashije kumenya amakuru ya buri rugo umunsi ku munsi.

Ati “Amasite twashyizeho yadufashije cyane mu kumenya amakuru y’abaturage. Ubuyobozi bw’Isibo ni sawa ariko nkanjye gufata Amasibo atanu nkayahuza nkashyiraho umukuru wa Site uhagarariye ingo 50 ni byiza cyane kuko wa muyobozi w’Isibo atanga raporo ku muyobozi wa Site bigatuma twese dufatanyiriza hamwe.”

Twagirayezu yavuze ko kandi iyi miyoborere yatumye abaturage bose bashyira hamwe biyubakira ibiro by’Umudugudu bya mbere, Akarere kabaha kanashyiramo Ivuriro ry’Ibanze. Kuri ubu banubatse ibindi biro by’Umudugudu bishya inzu yari isanzwe bayirekera Ivuriro ry’Ibanze kugira ngo rikoreremo ryisanzuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko buri muyobozi wese afite umwanya wo guhitamo ikimufasha gusubiza ibibazo by’abaturage. Yavuze ko nkuko mu Mudugudu w’Akinteko bahisemo gucamo Amasite n’abandi bayobozi bemerewe kubikora bagakoresha abaturage b’inyangamugayo.

Ati “Icyangombwa ni uko uburyo bwose washyiraho abaturage ari bo babuhitamo kuko nibo biba bigiye gufasha. Iki ni igitekerezo cyiza twanashishikariza n’abandi kubikora aho kugira ngo Umukuru w’Umudugudu ayobore Umudugudu munini wenyine yanagira abamwungirije bamufasha.”

Yavuze ko hari n’indi midugudu yashyizeho imboni zo mu midugudu zireberera ingo eshatu bashinzwe kureba ibihakorerwa byose bagatanga raporo ku muyobozi w’Isibo cyangwa uw’Umudugudu.

Kuri ubu abaturage bo mu Mudugudu w’Akinteko batangije konte y’Umudugudu imaze kugeraho ibihumbi 260 Frw, barifuza kandi kuzagira koperative y’Umudugudu wabo ikazajya ikora ibikorwa by’ubuhinzi n’ibindi byinshi bitandukanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana afungura ibiro bishya by’Umudugudu
Ibiro bishya by’umudugudu w’Akinteko
Umuyobozi w’Umudugudu w’Akinteko, Twagirayezu Daniel yavuze ko uburyo bw’Amasite bwamufashije gukurikirana no gukemura ibibazo by’abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .