00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Hasabwe ubuvugizi ku bishyuzwa mituweli z’ababo bapfuye

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 20 Ugushyingo 2022 saa 09:27
Yasuwe :

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Karere ka Rwamagana basabye ko hakorwa ubuvugizi ku kibazo cy’abaturage usanga barapfuye ariko bakiri mu ikoranabuhanga nk’abagomba kwishyurirwa mituweli.

Ni ikibazo bagaragaje kuri uyu wa Gatandatu ubwo hakorwaga Inteko rusange y’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rwamagana.

Abanyamuryango babanje kwishimira ibyakozwe babigizemo uruhare birimo ubukangurambaga mu guhuza ubutaka ku bihingwa byatoranyijwe, ubuvugizi ku gishanga cya Cyaruhogo gihingwamo umuceli, ubukangurambaga mu gutanga Ejo Heza na mituweli n’ibindi.

Abanyamuryango banahawe umwanya ngo batange ibitekerezo ku bitagenda neza bikwiriye gushyirwamo imbaraga, maze benshi bagaragaza ikibazo cy’imiryango imwe n’imwe isabwa kwishyurira abahoze bayigize bitabye Imana.

Hagaragajwe ko ikoranabuhanga mu kwandukuza abapfuye rikoreshwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA) ritari ryahuzwa n’iry’Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) ku buryo ngo hari abandukuza abapfuye ariko bagakomeza gusabwa kubishyurira mituweli, ngo ari nabyo bituma imirenge myinshi itayishyura 100%.

Rushimisha Marc ushinzwe ubukangurambaga mu Murenge wa Fumbwe, yavuze ko umuturage witabye Imana yari afite abana batanu, ngo iyo bitagiye mu ikoranabuhaga bigora abasigaye.

Ati "Hari ubwo uwitabye Imana nubwo asibwa mu ikoranabuhanga rya LODA, irya RSSB akomeza kuba umukuru w’umuryango, ugasanga niba yari afite umuryango w’abantu batanu ku rundi ruhande akomeje kubarurwa nk’aho akiyoboye wa muryango, tukajya tubabazwa ngo bishyure mituweli, ni ikibazo tuvuga buri gihe ariko ntigikosoke."

Yavuze ko iki kibazo gikosowe imirenge myinshi yajya itanga mituweli 100%. Mu kindi kibazo gihari ni abantu baba barimukiye nko mu kindi gihugu, bagakomeza kubarwa nk’aho bagituye mu Murenge runaka.

Hanyurwimfura Egide wo mu Murenge wa Nzige yasabye RSSB ko yakemura iki kibazo ngo kuko gituma abaturage bamwe baharenganira, ngo kuko baba basabwa kwishyura amafaranga menshi.

Ati "Hari umuturage uza yarishyuriye umuryango we nk’uw’abantu batanu noneho ugasanga bamusabye kwishyurira abandi bantu babaruye kuri umwe witabye Imana. Iyo atabikoze ntabwo avurwa bakomeza kumusaba kubishyurira rimwe na rimwe tukabona ari akarengane."

Umuyobozi wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko RSSB ifite ubushake mu gukosora amakosa akigaragara mu ntonde z’abagomba kwishyura mituweli.

Ati "Twagiye tubiganiraho mu mahuriro atandukanye bateye n’intambwe baza mu turere twinshi na Rwamagana barahageze kureba urwo rutonde noneho baruhuza n’urutonde rw’ukuri, izo ntonde zombi barazijyanye turizera ko mu gihe kitarambiranye tuzabona igisubizo cyiza."

Mbonyumuvunyi yavuze ko abavutse n’abapfuye benshi babandikisha abandi bakabandukuza ariko ngo hari ubwo usanga abapfuye bakigaragara mu ntonde za RSSB ku buryo ngo bidakosowe biri mu bidindiza mu kwishyura mituweli, ngo kuko imiryango yabo iba isabwa kubishyurira.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama harimo kwegera abanyamuryango bakabakemurira ibibazo batarindiriye izindi nzego, kongera ubukangurambaga mu kuboneza urubyaro n’ibindi byinshi bitandukanye.

Abanyamuryango batanze ibitekerezo bitandukanye
Rushimisha Marc wo mu Murenge wa Fumbwe yavuze ko bafite abaturage benshi basabwa kwishyurira ababo bapfuye kugira ngo bivuze
Umuyobozi w’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko ikibazo cy'abishyuzwa mituweli z'ababo bapfuye kigiye gukemuka
Abanyamuryango bijejwe ko ibibazo bitarakemuka bizakemurwa vuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .