Rwamagana: Hari gushakishwa umurambo w’umusore waguye mu Kiyaga cya Muhazi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 13 Nzeri 2020 saa 07:29
Yasuwe :
0 0

Inzego z’umutekano ku bufatanye n’abaturage batangiye gushakisha umubiri wa Rwagasore Sharif wagiye koga mu Kiyaga cya Muhazi agezemo hagati koga bikamunanira agaheramo.

Uyu musore yaguye mu kiyaga kuri iki Cyumweru mu Kagari ka Karambi gaherereye mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karambi, Muhizi Etienne, yabwiye IGIHE ko uyu musore yaguye muri iki kiyaga ahagana saa Sita z’amanywa ubwo yajyanaga na bagenzi be koga.

Yagize ati “Ni umusore w’imyaka 22 wajyanye n’abandi bavandimwe be babiri mu ma saa Sita bajya koga muri Muhazi bagezeyo ngo we aroga agera hagati kugaruka biramunanira aheramo. Twahise tugerayo turamushakisha turamubura, nyuma haza n’izindi nzego z’umutekano turafatanya na n’ubu umurambo we ntabwo uraboneka."

Yasabye ababyeyi gukomeza kuba hafi abana babo bakabarinda kujya kure cyane cyane ahantu nk’aha kukiyaga hatemerewe kogerwa.

Gitifu Muhizi yavuze ko kugeza ubu inzego z’umutekano n’abaturage bagishakisha umurambo we kugira ngo uzashyingurwe mu cyubahiro.

Rwagasore Sharif bivugwa ko yigaga muri Kaminuza ya ULK akaba yari afite imyaka 22 y’amavuko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .