Rwamagana: Hari abaturage babona amazi rimwe mu cyumweru andi akoherezwa i Kigali

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 7 Ugushyingo 2019 saa 01:09
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Murenge wa Muyumbu mu Kagari k’Akinyambo bavuga ko babona amazi meza rimwe mu cyumweru, hakaba n’ubwo bamaze ukwezi batayabonye bitewe n’uko andi yoherezwa i Kigali.

Iki kibazo kimwe n’ibindi byinshi babigejeje ku buyobozi biciye mu Nteko idasanzwe yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana n’abaturage bako kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ugushyingo 2019.

Mu bibazo byabajijwe ibyinshi bishingiye ku kutagira imihanda myiza n’ihari ikaba yaratangiye kwangirika, ibibazo by’amashanyarazi, amazi, ibibazo byo mu butaka, guhabwa serivise mbi ku mirenge n’utugari n’ibindi.

Umuturage witwa Emmanuel uherereye mu Kagari ka Akinyambo mu Murenge wa Muyumbu yavuze ko bafite ikibazo cy’Amazi, aho ngo bayabona rimwe mu kwezi bigatuma imibereho yabo itagenda neza.

Yagize ati “ Mu midugudu itatu irimo Urugarama, Akubugingo n’Akamigika dufite ikibazo cy’amazi ya Wasac dushobora kumara ukwezi kose tutayabonye cyangwa akaboneka rimwe mu cyumweru kandi indi midugudu duturanye bakayabona.”

Umuyobozi wa Wasac mu Karere ka Rwamagana Mugeni Geneviève yavuze ko icyo kibazo bakizi ariko ahakana ko amazi ashobora kumara ukwezi kose yarabuze.

Ati “Nibyo koko babona amazi make kuko amazi babonaho aturuka ku ruganda rwa Karenge ajya i Kanombe, nkuko mu bizi rero i Kanombe akomeza muri Kigali yose kandi naho ababana make, kubera ubuke bwayo habaho isaranganya abatuye Muyumbu bakayabona rimwe mu cyumweru.”

Mugeni yavuze ko iki kibazo kizwi kandi ngo kiri gushakirwa umuti urambye .

Ati “Hariya hantu haratekerezwa cyane turasaba abaturage kuba bihanganye bagasaranganya amazi ahari, bayabona rimwe mu cyumweru babaye batayabona niryo rimwe twabikurikirana neza kuburyo batajya bayabura.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana Kakooza Henry avuga ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2019/2020 harimo arenga miliyari imwe n’igice azakoreshwa mu kwegereza abaturage amazi meza hirya no hino mu mirenge.

Ati “Hari umuyoboro w’amazi uri gukorwa mu Murenge wa Mwulire hakaba n’undi uri gukorwa mu Murenge wa Fumbwe, hakaba n’undi muyoboro uri gukorwa mu Murenge wa Musha n’undi wo mu Murenge wa Gahengeri iyo yose yitezweho guha amazi meza abaturage.”

Akarere ka Rwamagana gafite imirenge 14 n’Utugari 82. Muri buri kagari abaturage bakaba bahuriye ahantu hamwe batanga ibitekerezo birimo ibibazo n’inyunganizi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana Kakooza Henry avuga ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2019/2020 harimo arenga miliyari imwe n’igice azakoreshwa mu kwegereza abaturage amazi meza hirya no hino mu mirenge
Umuyobozi wa Wasac mu Karere ka Rwamagana Mugeni Geneviève yavuze ko icyo kibazo bakizi ariko ahakana ko amazi ashobora kumara ukwezi kose yarabuze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza