Rwamagana: Hagarujwe imashini zitanga ingufu z’amashanyarazi zari zibwe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 11 Kanama 2020 saa 08:01
Yasuwe :
0 0

Ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki ya 9 Kanama nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Fumbwe ku bufatanye n’abaturage bafashe abantu batatu bari bamaze kwiba imashini 3 zitanga ingufu z’amashanyarazi z’isosiyete icukura amabuye y’agaciro mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Murambi.

Abantu batatu nibo bafatanywe izo mashini uko ari eshatu bamaze kuziba.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko kugira ngo abo basore bafatwe byaturutse ku banyerondo bo mu murenge wa Fumbwe mu kagari Nyarubuye.

Ati “Tariki ya 9 Kanama saa cyenda z’amanywa abanyerondo babonye bariya bantu bambuka ikiyaga cya Muhazi bari mu bwato bafite imashini 3. Barabahagaritse babaza aho bazikuye batangira kujijinganya bahita bahamagara Polisi iraza irabafata.”

Yakomeje avuga ko ubwo Polisi yabazaga abo basore bari bafatanwe izo mashini umwe muribo witwa Dukuzimana John yavuze ko yari umukozi wa sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro akaba ariwe wagize uruhare mu mugambi wo kwiba ziriya mashini.

CIP Twizeyimana yagize ati “Tumaze kubafata twarababajije umwe muribo aduhishurira ko yari ashinzwe amasuku muri iyo sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Twasanze tuyizi kuko yigeze gukora mu karere ka Rwamagana, twarabahamagaye turababaza batwemerera ko babuze izo mashini uko ari 3.”

Bariya basore bahise bashyikirizwa inzego z’ubugenzacyaha muri sitasiyo ya Polisi ya Murambi mu karere ka Gatsibo aho bavuka ndetse ari naho bakoreye icyaha kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko. Ubuyobozi bw’isosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nabwo busubizwa imashini zayo.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasizrazuba yashimiye abanyerondo bagize uruhare mu ifatwa rya bariya basore, anakangurira abaturage kurushaho kwicungira umutekano bityo abantu babonye batabazi kandi babafitiye amacyenga kujya bihutira kubimenyesha izindi nzego.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .