Rwamagana: Gitifu w’Akagari arashinjwa gushaka gufata ku ngufu abagore b’abandi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 16 Kamena 2020 saa 10:21
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabuye gaherereye mu Murenge wa Rubona mu karere ka Rwamagana, arashinjwa n’abaturage kugira imyitwarire idahwitse irimo gusoma abagore b’abandi no kugambirira kubafata ku ngufu.

Ni amakuru yagiye hanze nyuma yaho hagaragariye inyandiko iteyeho kashe y’Akagari igaragaza ugusaba imbabazi k’uyu muyobozi nyuma y’aho yari yagerageje gushaka gufata kungufu umugore wari wagiye kumusaba serivisi.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Cyamuyango Nzabandora François, uherereye mu Kagari ka Kabuye kayoborwa n’uyu mu Gitifu ushinjwa gushaka gufata ku ngufu, yabwiye IGIHE ko koko gusaba imbabazi byabayeho.

Ati “ Njye ntabwo nari mpari ariko aho twabitangiriye, twasanze byarangiye. Ngo yaramufashe ariko undi ngo aramwiyaka niko nabyumvise maze kubaza amakuru, nyuma babishyira mu rubanza basabana imbabazi ibintu byose birarangira. Rwose Gitifu yasabye imbabazi hari abantu benshi barimo komanda w’Umurenge, Gitifu w’Umurenge n’abandi benshi.”

Yakomeje avuga ko Gitifu w’Akagari yasabiye imbabazi mu ruhame, yemera ko yari agiye gukora ku mugore w’abandi .

Ati “Imbabazi barazimuhaye twese duhari turi benshi nta bindi bintu byinshi byakurikiyeho”. Yavuze ko iby’abandi bagore babimushinja atabizi ariko ko bikwiriye gukurikiranwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubona, Byaruhanga John Bosco yabwiye IGIHE ko urupapuro rwagiye hanze rutasinywe na Gitifu w’Akagari, icyakora ngo bari gukurikirana kugira ngo barebe niba koko uyu muyobozi afite iyi ngeso.

Ati “Ntabwo iriya nyandiko ari we wayisinye yasinywe na social ( umukozi ushinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu kagari). Urebye umuturage avuga ko yahuye na Gitifu akamuhohotera ashaka kumusambanya hanyuma arangije mu gitondo ajya kwa mudugudu amukorera iyo nyandiko ya raporo nk’uwagejejweho icyo kibazo undi ayijyana kuri RIB, bamubwira ko batayifata itariho kashe ayishyira Sedo ayiteraho kashe.”

Ku bijyanye no gufata ku ngufu, uyu muyobozi yavuze ko nta gihamya barabona gusa ngo bari kubikurikirana.

Ati “Birashoboka ariko natwe nta gihamya gihari kibitugaragariza, ni ukumva babivuga ntabwo turamufatira mu cyuho ngo tubibone. Nta hantu wahera ushinja umuntu utaramubona, nta gihamya dufite turimo turakurikirana n’ubuyobozi bw’Akarere burabizi nibasanga ari ukuri azahanwa.”

Twagerageje kuvugana n’ushinjwa gufata ku ngufu ariko ntibyadukundira kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.

Ikarita igaragaza uduce two mu murenge wa Rubona aho ushinjwa gufata ku ngufu aherereye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .