Rwamagana: Empower Rwanda yahanuye abakobwa babyariye iwabo igiye gusubiza mu ishuri

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 30 Ukwakira 2020 saa 12:03
Yasuwe :
0 0

Abakobwa 110 babyariye mu rugo bakiri bato bo mu Karere ka Rwamagana, basabwe kwigirira icyizere bakiyumvamo inyota yo gukora bakiteza imbere, bakanateza imbere abo babyaye.

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu mpanuro bahawe n’umuryango utegamiye kuri leta, Empower Rwanda ufatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana kuri uyu wa 29 Ukwakira. Ni impanuro aba bakobwa bahawe mu gihe bari kwitegura gusubira ku ishuri babifashijwemo n’uyu muryango.

Empower Rwanda yiyemeje gufasha aba bakobwa 110 ibarihirira amafaranga y’ishuri, kubigisha umwuga mu gihe cy’amezi atandatu, kubaha ibikoresho ndetse n’igishoro, bakanakurikiranwa mu gihe cy’amezi atandatu.

Uyu mushinga kandi wemeye kurihirira abana babo kuva mu irerero kugeza barangije amashuri abanza, bakanatangirirwa ubwisungane mu kwivuza.

Umuyobozi wa Empower Rwanda, Kabatesi Olivia, yavuze ko babaganirizaga ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kuboneza urubyaro mu gihe kwifata byabananiye ndetse no kubagira inama kuko muri bo harimo abemeye gusubira mu ishuri bakiga, abandi nabo bakaba bagiye gutangira kwiga imyuga.

Ati “Twabaganirije ku burenganzira bw’umwana, tunabakangurira kwandikisha abana babo mu irangamimerere kugira ngo abana babo bahabwe serivisi zose zigenerwa abana nk’uko amategeko abiteganya, twabashishikarije gutanga ibirego ku babahohoteye bakabatera inda kugira ngo ubutabera bubakurikirane, bamwe barareze abandi nibwo bakibikora, RIB izakomeza ikurikirane ibirego byabo.”

Kabatesi yakomeje avuga ko aba bakobwa babereka uburyo bashobora kwitezamo imbere nyuma yo kubyara bakanateza imbere abana babo, ari nayo mpamvu babashishikarije gusubira mu ishuri. Yavuze ko mu bakobwa 110, abagera kuri 30 bahise bemera gusubira mu ishuri abandi bemera kwiga imyuga.

Intego ni zose kuri aba bakobwa

Bamwe muri aba bakobwa 110 batewe inda bakiri bato batangiye gufashwa n’umuryango udaharanira inyungu Empower Rwanda, babwiye IGIHE ko nyuma yo gutangira gufashwa n’uyu muryango kuri ubu bigaruriye icyizere bakaba bafite n’ingamba nshya.

Mukarugwiza Daphrose utuye mu Murenge wa Munyaga mu Kagari Kaduha, ni umwe mu bahisemo kwiga gutunganya imisatsi, yavuze ko ubu yigaruriye icyizere.

Ati “Iyo umuntu yabyariye iwabo akifata, akigarurira icyizere, ashobora kwiteza imbere ba bantu badushukisha utuntu duto duto ntibongere kudusuzugura. Ubu intego njyanye ku ishuri ni ugukora ikinjyanye aricyo cyo kwiga umwuga nahisemo, hanyuma nkitwara neza kugira ngo ejo heza hanjye hazabe heza.”

Uwamahoro Sandrine utuye mu Kagari ka Nkungu we yagize ati “ Ubu ngiye kujyana ingamba zo kwifata ndetse no guhugura bagenzi banjye baba bagishukishwa utuntu duto, kandi yakora akatwigezaho. Namenye uburyo nakwiga, nanita ku mwana nabyaye kandi byose bikagenda neza.”

Uwamahoro yavuze ko yari yarihebye yarataye icyizere kubera uburyo yafatwaga mu muryango, ariko ngo ubu icyizere cyaragarutse ku buryo yiteguye kwiteza imbere.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutoni Jeanne, yasabye aba bakobwa kujya mu ishuri bafite intego yo gutera imbere.

Ati “Icyo tubasaba ni ukwiga kuko imyaka benshi barimo ni iyo kwiga, turabasaba gutekereza ejo heza habo bakahaha agaciro kuko igihugu kibatezeho umusaruro, ari nayo mpamvu kitabatererana.”

Abahawe impanuro kuri uyu wa Kane banagenewe udupfukamunwa mu kubafasha kwirinda icyorezo cya COVID-19, ndetse bazajya ku ishuri bitabagoye kuko naho dukenewe muri ibi bihe.

Empower Rwanda ni umuryango utegamiye kuri leta kandi udaharanira inyungu, watangiye ibikorwa byawo muri Mutarama uyu mwaka wa 2020, uzajya ufasha abana b’abakobwa babyariye mu rugo bari hagati y’imyaka 15 na 30 ndetse banafashe abana babo.

Aba bakobwa bazajya bafashwa kwiga imyuga irimo ubudozi no gukora imisatsi, nyuma bazashakirwa ibikoresho byo gutangira kubyaza umusaruro bwa bumenyi. Bazanakorerwa ubuvugizi ku burenganzira bw’abana, berekwe uburenganzira bw’abana babo, bigishwe kuboneza urubyaro.

Aba bakobwa uko ari 110 basabwe kwigirira icyizere
Bamwe muri bo bemeye gusubira mu ishuri abandi bajya kwiga imyuga
Bahawe impanuro zizabafasha kongera kwiyubaka
Umuyobozi wa Empower Rwanda, Kabatesi Olivia, yavuze ko abakobwa bahisemo kwiga imyuga bazahabwa ibikoresho byose n'igishoro
Abakobwa bagiye gusubira ku ishuri bafata ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .