Rwamagana: Bishimira umudugudu w’icyitegererezo batujwemo, basaba ko bagezwaho amazi n’amashanyarazi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 8 Ukuboza 2020 saa 11:16
Yasuwe :
0 0

Imiryango 46 yatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rwimbogo uherereye mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana, bashimira leta kuba yarabahaye icumbi ryiza, bakayisaba kubafasha bakabona amazi meza n’umuriro ngo kuko biri mu bibangamiye imyigire y’abana babo n’isuku muri rusange.

Ibi biravugwa n’abaturage batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rwimbogo barimo abasirikare bamugariye ku rugamba, abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abandi baturage bari batuye mu manegeka batujwe muri uyu mudugudu.

Muhongerwa Jessica umaze umwaka n’igice muri uyu mudugudu, yavuze ko yishimiye guhabwa inzu bitewe n’uko yari atuye mu Mujyi wa Rwamagana abana n’abana be babiri mu buzima butari bwiza bumusaba gukodesha inzu nyamara nta kazi agira, leta ngo yaje kumugoboka imuha icumbi muri uyu mudugudu.

Yavuze ko imibereho yaho imeze neza ariko ngo bimwe mu bibazo bafite harimo kutagira amazi meza n’umuriro.

Ati “Imbogamizi zikunda kuhaba cyane ni igihe imvura itagwa amazi aba ari make ntabwo tuyabona ahagije ikindi ni umuriro nawo ntawo, icyo twasaba ubuyobozi ni ukudufasha bakatwegereza amazi n’umuriro kuko nibyo tutagira hano.”

Rurangwangabo Valens ubarizwa mu bamugariye ku rugamba we yavuze ko nawe yishimiye guhabwa inzu ngo kuko byamuhinduriye amateka bitewe n’uko ubundi yakodeshaga kandi akabona amafaranga mu buryo butamworoheye.

Ati “Naje nturuka mu Murenge wa Muyumbu gukodesha inzu ntabwo byari byoroshye, utunze umugore, abana bakeneye amafaranga y’ishuri n’ibindi byinshi kandi udafite akazi, aho nagereye aha rero byaramfashije kuko turatuje nta kwikanga ko badusohora mu nzu twabuze amafaranga y’ubukode.”

Ku kijyanye n’ibibazo bafite yagize ati “Ubu turi mu kizima nta muriro turabona, amazi yo tuyabona mu gihe cy’imvura mu zuba kuyabona ntibiba byoroshye kandi haba harimo abantu bakuru kujya kuvoma bidapfa korohera, twasaba leta kudufasha rero bakayatwegereza.”

Mukotanyi Jean Pierre we avuga ko yishimiye guhabwa inzu ariko mu mbogamizi bafite zindi zirimo ku kuba badafite umuriro, amazi no kutagira imirima yo guhingamo.

Micomyiza Telephonie ufite imyaka 65 we yashimiye leta kuba yaramuhaye icumbi nyuma y’imyaka 26 agendagenda mu turere dutandukanye, yasabye kandi ko yafashwa akanashyirwa muri gahunda ya VUP ngo kuko byamufasha kubona amafaranga yo kwikenuza ibibazo bimwe na bimwe ahura nabyo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakariro, Muhigirwa David, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’amazi meza n’umuriro bakizi kandi bari gushaka uburyo cyakemurwa burundu.

Ku kibazo cy’umuriro yagize ati “Twari twavuganye na REG ndetse bari banapimye hariya hariyo ikibazo cy’amapoto abaturage bari bashinze bashaka kwirwanaho hanyuma REG itwemerera kuwubagerezaho mu gihe cya vuba, ubundi basanzwe bacana amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba nubwo adakora neza kuri bose.”

Ku kijyanye n’amazi yakomeje agira ati “ Ikibazo cy’amazi cyo gisa n’aho ari rusange, igihe cy’izuba dukunze kukigira muri kariya gace, twari twabahaye ibigega bifata amazi ndetse tunabubakira ikigega cyo hasi mu butaka bajyaga bagikoresha igihe cy’izuba ariko nabwo akaba make ariko hari umufatanyabikorwa watwemereye kudutera inkunga akaduha ikigega kinini mu gihe hagishakwa igisubizo kirambye.”

Ku kijyanye n’ubutaka bwo guhingaho yasabye aba baturage kwishakamo ubushobozi bakaba bakodesha imirima mu biturage cyangwa bakanayigura ngo kuko nibura hari iby’ibanze leta yabafashije.

Umudugudu w’icyitegererezo wa Rwimbogo watangiye gutuzwamo abaturage guhera mu mwaka wa 2017, ubarizwamo inzu 50 zubatse mu buryo bw’enye muri imwe, izatuwe n’abaturage ni 46 hakaba haratujwemo abaturage barimo abari batuye mu manegeka muri uyu Murenge, abasirikare bamugariye ku rugamba ndetse n’abakecuru bacitse ku icumu batari bishoboye bahawemo inzu zo kubamo.

Abaturage batuye mu mudugudu w'icyitegererezo wa Rwimbogo, basabye leta ko yabafasha kubona amazi meza n'umuriro
Muhongerwa Jessica yashimiye leta kuba yaramufashije kubona aho aba
Mukotanyi Jean Pierre yavuze ko bishimira uburyo leta yabahaye icumbi
Bafite inka zikamirwa abana babo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .