Rwamagana: Batunguwe n’umuhesha w’inkiko waciye umuturage igihembo kiruta ubwishyu urukiko rwategetse

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 19 Gicurasi 2020 saa 09:05
Yasuwe :
0 0

Mu ntangiriro ya za 2017 umukecuru witwa Nyirabagurinzira Valerie yarashaje nuko mu kumushyingura hakoreshwa amafaranga ibihumbi 106 yatanzwe n’umukwe we ari naho yari yagiye kurwarira.

Hakurikiyeho umwiryane mu bana icyenda yasize barimo abahungu batanu n’abakobwa bane.

Uwitwa Harerimana Noel yahise abwira abavandimwe be ko amafaranga yakoreshejwe hashyingurwa nyina yayishyuye muramu we abasaba buri wese kuyateranya bakayamwishyura, mu gihe bakibyibazaho ngo yabasinyishije urwandiko ruvuga ko isambu nyina yari atuyemo ayiguze ibihumbi 450 akuramo ya yandi ibihumbi 106 asigaye ayagabanya abo bavukana ndetse ngo banamukorera inyandiko ibigaragaza ariko uwitwa Mukamana Rosette utari uhari baramusinyira.

Mukamana we avuga ko ibyakozwe na musaza we ari ubujura kuko ngo muramu wabo yababwiye ko amafaranga yakoreshejwe hashyingurwa nyina yabibakoreye nk’abavandimwe atakwigera abishyuza.

Akomeza avuga ko basaze be banditse uru rwandiko kugira ngo babashe kwambura uburenganzira abakobwa ngo kuko aho hantu yashakaga gutwara ryari irage ry’abakobwa barazwe na nyina kugira ngo uzagirana ikibazo n’umugabo ajye aza ayibemo, ngo hari ingarigari y’ishyamba yari yarasigaye bari kuzagabana n’abahungu bakayibonaho.

Kuva ubwo abavandimwe bahise batangira kuburana bahera mu bunzi bo ku kagari, ku Murenge binarangira bagiye mu rukiko rw’ibanze rwa Nzige aho rwemeje ko “ Amasezerano y’ubugure yakozwe yo kuwa 10 Nyakanga 2017 ateshejwe agaciro ko Mukamana Rosette ahabwa ubutaka n’inzu, akamuha kandi n’amafaranga 11 800 Mukamana yahaye Harerimana Noel.”

Amafaranga yose Harerimana Noel yaciwe uyashyize hamwe harimo no gusiragiza mushiki we mu rukiko angana n’ibihumbi 306 by’amafaranga y’u Rwanda. Aya niyo yasabwaga kwishyura mushikiwe ndetse akanamuvira mu isambu kuko abandi bakobwa bane bavukana bari bamuhaye uburenganzira bwo kubaburanira.

Uko umuhesha w’Inkiko w’Umwuga yaje muri uru rubanza

Mukana Rosette avuga ko nyuma yaho urubanza rurangiriye ngo yagiye kureba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karenge wari uriho icyo gihe kugira ngo amuheshe inzu ye n’amafaranga yari yatsindiye akabigendamo biguru ntege kugeza ubwo amezi atatu yari yahawe arangiye ntagikozwe.

Ngo yaje kwandikira ibaruwa Gitifu amwambura dosiye ye ahubwo ajya gushaka undi muhesha w’inkiko w’umwuga witwa Hakizimana Jean Paul.

Uwo muhesha yahise yandikira Harerimana Noel ibaruwa imusaba kwishyura ayo mafaranga ibihumbi 306 mu masaha 24 ndetse akanarenzaho amafaranga ibihumbi 600 nk’igihembo cy’umuhesha w’inkiko w’umwuga.

Mu ibaruwa agira ati “ Nkwandikiye iyi baruwa nkusaba ko mu gihe kitarenze amasaha 24 abarwa uhereye igihe uboneye iyi baruwa uba wishyuye indishyi wategetswe kwishyura zavuzwe haruguru, ndetse wongeyeho amafaranga 600 000Frw y’igihembo cy’umuhesha w’inkiko w’umwuga.”

Yakomeje amusaba gutanga umutungo w’ubutaka wavuzwe haruguru kandi akanagaragariza imitungo ye umuhesha w’inkiko kugira ngo ibe yaherwaho itezwa cyamunara mu gihe yananiwe kwishyura.

Uyu muhesha w’inkiko w’umwuga witwa Hakizimana Jean Paul yabwiye IGIHE ko icyatumye aca uyu muturage amafaranga ibihumbi 600 ndetse yaje no kurenga akagera muri miliyoni irenga yabikoze yubahirije amategeko asanzwe abagenga.

Yagize ati “ Uko itegeko rivuga ku byerekeranye no guhesha umuntu imitungo urukiko rutashyize mu gaciro k’amafaranga itegeko rivuga ko utagomba kurenza miliyoni yishyurwa umuhesha w’inkiko, noneho njyewe mu kumuhesha ubutaka namuciye ibihumbi 300 no kwishyuza yandi ibihumbi 306, yose aba ibihumbi 600 wayateranya na bya bihumbi 306 yatsindiwe bikaba ibihumbi 906. Hagiyeho amafaranga y’amatangazo nibwo byarenze kuri miliyoni yagombaga kwishyura.”

Yakomeje avuga ko uko umuturage agenda yanga gushyira mu bikorwa ibyemezo by’urukiko amafaranga agenda yiyongera cyane kandi ayo yose akazashyirwa kuri wa wundi wishyuzwa.

Perezida w’Urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga mu Rwanda, Nyunga Sebera Antoine yabwiye IGIHE ko ibyo uyu muhesha w’inkiko w’umwuga yakoze bihabanye n’amategeko.

Yagize ati “Ubundi umuhesha w’inkiko iyo yateje cyamunara abona 5%, iyo atateje cyamunara wenda ari nk’ibindi yakoze barabibara bakabara inyandiko yatanze bakazibarira agaciro, ayo ibihumbi 600 ni menshi, iyo abaye menshi ubundi ntiyarenga ibihumbi 500 nicyo gihembo iyo basanze atavamo ntajya munsi ya 300 ariko niba yishyuzaga ibihumbi 300 ntabwo yahabwa ibihumbi 600 kuko araruta ayo yishyuza nubwo ntafite dosiye ndumva harimo uburiganya.”

Harerimana Noel waciwe amafaranga y’umurengera agaragaza ko byarangiye abuze ubwishyu bwa miliyoni irenga, isambu ye ingana na hegitari ebyiri irimo inzu igashyirwa ku isoko nawe akajya mu bayihatanira ariko agamije kwica iyo cyamunara.

Ubwa mbere ngo yarageretse aba ariwe uyitsindira ariko n’ubundi abura ubwishyu irongera isubizwa ku isoko Coronavirus iza itaratsindirwa.

Yavuze ko kubera kuburana amaze gutakaza ibintu byinshi cyane ati “ kuburana bisenya umuryango, ubu maze kugurisha ibibanza bibiri n’inka nyinshi byose mbigurisha ngo mburane.”

Mukamana Rosette we avuga nawe amaze gutakaza amafaranga arenga ibihumbi 800 agasanga kugira ngo iki kibazo gikemuke ari uko basaza babo bakwemera kubaha irage ryabo Harerimana akemera kwishyura amafaranga y’umuhesha w’inkiko w’umwuga ubundi ikibazo kikarangira.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Karenge buvuga ko bwagerageje kunga aba bavandimwe bikananirana kugeza na n’ubu, ngo buri wese usanga atsimbaraye ku kuri kwe.

Harerimana Noel avuga ko amaze guhomba amasambu abiri n'inka nyinshi kubera iki kirego
Amafaranga yose yamaze kuyatanga
Ibaruwa y umuhesha w inkiko w umwuga yishyuza Harerimana ibihumbi 906 mu masaha 24 birimo 600 bye
Mukamana Rosette yifuza ko musaza we yakwishyura umuhesha w'inkiko w'umwuga amafaranga yose amaze gukoresha akanabasubiza isambu yabo ubundi bakabana neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .