Ni igikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Ukuboza 2020 muri Paruwasi Gatulika ya Rwamagana, cyagizwemo uruhare n’umuryango Abagabuzi b’amahoro ya kirisitu, watangijwe na Padiri Obald Rugirangoga usanzwe uzwi cyane mu nyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge.
Uku gusaba imbabazi kw’abagize uruhare muri Jenoside ni imwe muri gahunda yise “Imbabazi mu gusana iteme ry’imibanire myiza y’Abanyarwanda.”
Muragwabugabo Paul uvuka mu Murenge wa Ruramira wagize uruhare mu kwica abantu barindwi barimo umugabo wa Nakazana Liberatha wamuhaye imbabazi, yavuze ko babicishije ubuhiri nyuma ngo we yaramanutse anasanga abandi bari gusambura inzu y’uwo mugabo nawe abafasha mu kuyisambura atwaraho amabati atatu.
Ati “ Uruhare rwanjye rero nanicuza nkanasabira imbabazi ni uko nagize uruhare mu kwica umugabo we biciye muri icyo gitero nari ndimo, iyo nza kwanga simfate intwaro ntabwo narikugira uruhare mu kwica abo bantu, icya kabiri ni uruhare rw’ubusahuzi ndabisabira imbabazi.”
Muragwabugabo yasabye urubyiruko kwirinda ibishuko bijyanirana no gukora ibibi. Yasabye imbabazi kiliziya, leta y’u Rwanda, imiryango yose yiciye ababo ndetse n’abakarisimatike yabarizwagamo mu myaka yashize ngo kuko yanduje izina ryabo yijandika muri jenoside.
Nakazana Liberatha yavuze ko yamuhaye imbabazi abikuye ku mutima anavuga uburyo yamenye ko ari mu bamwiciye mu myaka ya vuba cyane ubwo hatangiraga ubu buryo bwo guhuza abishe n’abo biciye.
Yagiye gushaka uwamwiciye ngo amubabarire
Umucekuru witwa Uwimana Agnes yavuze uburyo yanyuzwe n’inyigisho yahawe n’uyu muryango bikamutera imbaraga zo gushaka uwagize uruhare mu kumwicira ndetse n’undi mugore wagize uruhare mu kumusenyera inzu akabababarira.
Ati “Nari ndi aho ntajya njya mu bandi kuko numvaga ko nasangayo abanyiciye, uyu mugabo amaze gufungurwa natinyaga kuva mu rugo nkahorana ubwoba ko azanyica ariko maze gucengerwa n’inyigisho namutumyeho mubwira ko namubabariye numva ndabohotse, nkibimubwira ntiyabyemeye bitewe nuko twahuriraga mu itsinda nkahita ndivamo ariko aho maze kumuhera imbabazi ubu aca iwanjye nta bwoba turahura tukaganira.”
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, yavuze ko gusaba imbabazi no kubabarira ari intambwe nziza igenda iterwa n’abanyarwanda igamije kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, yavuze ko abarokotse jenoside bishimira ibikorwa by’amahoro nk’ibi byo kubasaba imbabazi, asaba abantu gutanga amakuru ku hantu bazi hari imibiri itarashyingurwa igashyingurwa mu cyubahiro.
Intumwa ya komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, Mukayiranga Laurence, we yavuze ko kubabarira ari intambwe nziza iganisha ku bumwe n’ubwiyunge hagati y’abahemukiranye
Ati “ Ubu abasabye imbabazi n’abazitanze bafunguye amarembo mashya y’imibanire bajye basabana nk’abavandimwe, ubu rero noneho mugiye gusana imitima yanyu murushaho kwegerana mukanahana amakuru atandukanye ajyanye n’ukuri kose kuri jenoside yakorewe abatutsi.”
Mukayiranga yasabye abahawe imbabazi gukomeza urugendo rwo kwigisha n’abandi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko batarasaba imbabazi imiryango bahemukiye
Abasabye imbabazi ni abaturage bireze bakemera icyaha ko bagize uruhare muri jenoside barafungurwa, bahawe inyigisho amezi atandatu zijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge nyuma bafashwa guhura n’imiryango bahemukiye abaraganira babasaba imbabazi bigizwemo uruhare n’umuryango abagabuzi b’amahoro ya kristu.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!